Gutangiza ibikorwa by'inzego z'umutekano byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nsengimana Claudien, yayoboye umuhango wo gutangiza ibikorwa by'inzego z'umutekano,Ingabo na Police, byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere. Ku rwego rw'Akarere byabereye mu murenge wa Muko, mu kagari ka Cyivugiza. Umuyobozi w'Akarere yashimiye inzego z'umutekano zihora zizirikana ineza y'umuturage n'uruhare rwazo mu bikorwa bishyigikira iterambere n'imibereho myiza by'abaturage.
Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kurangwa n’ubufatanye mu kurinda ibyagezweho no kubyaza umusaruro amahirwe bafite mu bijyanye n'ubuhinzi, bahereye ku butaka bwera bafite. Yabasabye kandi kwirinda amakimbirane mu ngo no mu miryango, kwita ku burere bw’abana babatoza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Ibizakorwa n’Ingabo na Police, byateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda.” Bikazibanda ku buvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo no kubakira imiryango itishoboye. Muri iyi gahunda, biteganijwe ko hazubakwa amazu 10 y’abatishoboye.
Uyu muhango witabiriwe n’umuyobozi wa police mu karere ka Musanze, Umuyoyozi w’Inkeragutabara mu karere ka Musanze n’umuyobozi w’Ingabo mu karere