GUTAHA KU MUGARAGARO IKIGO CY' URUBYIRUKO CY' AKARERE KA MUSANZE

Kuwa 22 Nzeri 2023, Minisitiri w' Urubyiruko Dr.  Utumatwishima Abdallah afatanyije na Guverineri   w' Intara y' Amajyaruguru  Bwana Mugabowagahunde  Maurice , Ambasaderi w' Ubwami bw' Ububiligi mu Rwanda  H.E Bert  versmessen, DG wa LODA   Madamu Nyinawagaga Claudine n' Umuyobozi w' Agateganyo w' Akarere ka Musanze  Bwana  Hamiss Bizimana yafunguye ku mugaragaro Ikigo cy' Urubyiruko cy' Akarere ka Musanze .

Uyu muhango wabanjirijwe n' imikino ya finali  ku bahungu n' abakobwa yahuje Imirenge ya Muhoza na Cyuve (Basketball ku bahungu) na Muhoza na Gacaca( Volleyball ku bakobwa).  Ikipe yambere yahembwe Sheki ya 500,000 Rwf, iya 2 ihembwa 300,00 Rwf ( abahungu &abakobwa). Ikipe yabaye iyambere ku bahungu ni iy' Umurenge wa  Muhoza no ku bakobwa ni iya Muhoza yabaye iyambere.

Abayobozi mu nzego zitandukanye barangajwe imbere na Minisitiri w' Urubyiruko  basuye ibikorwa na serivisi zinyuranye zitangwa n' Ikigo cy' Urubyiruko cy' Akarere ka  Musanze ziganjemo; serivisi z' ikoranabuhanga, ubugeni, ubuhanzi , imyidagaduro n' izindi.

Uyu muhango witabiriwe n' Abajyanama banyuranye barangajwe imbere  na Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere ka Musanze   Bwana Michel Ndayambaje,  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Akarere ka Musanze   Bwana Alex Kanayoge , Ingabo, POLICE, Abayobozi mu nzego zitandukanye, Urubyiruko n' abatumirwa banyuranye.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Minisitiri w' Urubyiruko arinawe wari Umushyitsi Mukuru  yashimiye inzego zose zagize uruhare mu kuvugurura iki kigo by' umwihariko Enabel , LODA, GIZ n' abandi  bafatanyabikorwa asaba urubyiruko kukibyaza umusaruro mu kwiyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga no gushaka akazi , kwidagadura  n' ibindi aho guta umwanya mu bidafite umumaro nk' ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge.