GUTAHA ISHURI RYA G S KAMISAVE MU MURENGE WA REMERA
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Madame UWANYIRIGIRA Clarisse ari kumwe na Major Munyaneza Jean Bosco wari uhagarariye Minisiteri y'Ingabo-Production ari nabo bateye inkunga Akarere ka Musanze yo Gusana Amashuri ya GS Kamisave yo mu Murenge wa Remera, batashye ku mugaragaro aya mashuri yasanwe. Umuyobozi yashimye cyane Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda ku nkunga yatanze anasezeranya ko n'ibindi bibazo bitarakemuka ishuri rigifite nabyo birashakirwa umuti.