GUSUZUMA AHO GAHUNDA YO KUVUGURURA AMA SANTERI Y' UBUCURUZI IGEZE

Kuri uyu munsi tariki ya 27 Gashyantare 2024, Umuyobozi  w' Akarere Bwana Claudien NSENGIMANA arikumwe n'  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Akarere Bwana Alex Kanayoge , Perezida w' Urugaga rw' Abikorera  mu Karere  Bwana HABIYAMBERE Jean  n' abandi  bayobozi   basuzumye aho  gahunda yo kuvugurura amazu yo ku ma santeri y' ubucuruzi n' ayo ku mihanda ya kaburimbo igeze.

Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwita ku isuku n' imigaragarire y' ahakorerwa ubucuruzi n'ahandi mu Karere. Basuye ama Santeri  yo  mu Murenge wa  Muhoza  mu Tugari twa ; Kigombe, Cyabararika  n' aka Ruhengeri ; igikorwa kikazanakomereza no mu yandi ma santeri mu Mirenge yose.

Umuyobozi w' Akarere yajyiye atanga inama zo gufasha inzego  zirebwa n' ivugurura( abacuruzi n' abafite amazu ku giti cyabo yegereye kaburimbo) gusobanukirwa neza intego y' iyi gahunda; kugira uruhare mu gusukura no kurimbisha umujyi wa Musanze  aboneraho kubasaba kubyihutisha.