GUSURA ICYANYA CYAHARIWE INGANDA MU KARERE KA MUSANZE

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze Bwana KANAYOGE Alex yakiri Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ( Minister of Trade and Industry ) Hon. SEBAHIZI Prudence aho yaje gusura icyanya cy’inganda cya Musanze giherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kimonyi mu rwego rwo kureba imikorere y’inganda zikirimo, imbogamizi zifite ndetse n’uko zakemurwa ngo zirusheho gutanga umusaruro. Muri iki cyanya cy’inganda, Minisitiri yasuye uruganda rukora Sima ruherutse kugurwa na CIMERWA areba umusaruro ruri gutanga, ndetse anabizeza ubufatanye kugira ngo ahakiri imbogamizi zikemurwe. Minisitiri kandi yanasuye uruganda rwitwa Gorilla Textile rukora imyenda, rukaba rwaratangiriye ku mapantalo y’Amakoboyi. Kugeza ubu uru ruganda rufite abakozi bagera kuri 500 ruri kongerera ubushobozi ku kudoda imyenda mu buryo bugezweho. Biteganyijwe ko imyenda ikorwa n’uru ruganda izajya ku isoko mu gihe kiri imbere. Minisitiri yanagiranye inama na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Hon. MUGABOWAGAHUNDE Maurice ndetse n’Abayobozi b’Uturere twose tugize iyi ntara. Ibiganiro byibanze ku iterambere ry’inganda, ishoramari no guhanga imirimo.