GUSOZA URUGERERO RW'INKOMEZABIGWI, ICYICIRO CYA 12, 2024/2025

Kuri uyu wa 28/02/2025, mu mirenge habaye umuhango wo gusoza Urugerero rw'Inkomezabigwi, icyiciro cya 12 2024/2025. Ku rwego rw'Akarere uyu muhango wabereye mu murenge wa Muhoza, uyoborwa n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nsengimana Claudien.

Asoza Urugerero rw'Inkomezabigwi, icyiciro cya 12, Umuyobozi w'Akarere yibukije intore ko urubyiruko ari zo mbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba. Yabwiye Intore ko hasojwe Urugerero rw’Inkomwzabigwi ariko ibikorwa by’Ubwitange n’ubukorerabushake byo, bikomeza mu mu guteza imbere Igihugu cyacu.

Umuyobozi w’akarere yabasabye kandi kuzahora bazirikana ko Igihugu cyacu kizubakwa n’amaboko y’abana bacyo. abifuriza kurangwa n'ubunyangamugayo ahoi bari hose. Yagize ati: “Indangagaciro  y’ubunyangamugayo, umurimo unoze, kubahiriza igihe, ubupfura, ubumwe, ubwitange, ubutwari, gukunda Igihugu, gusigasira ibyagezweho mwatojwe bizababere umusemburo wo kwigira no kwihesha agaciro aho muzaba muri hose.” 

Umuyobozi w’Akarere yashimiye intore ku bikorwa byiza zakoze, abagize uruhare kugira ngo Urugerero rukorwe neza kuva ku munsi wa mbere w’Itorero kugeza uyu munsi hamwe n’ababyeyi babaye hafi y’Inkomwezabigwi zishoje iki cyiciro cy’Urugerero Rudaciye ingando. 

Abanyeshuri barangije Amashuri Yisumbuye  mu Karere ka Musanze, umwaka wa 2023-2024 bangana na 2,936 muri bo abitabiriye Urugerero bangana na 2,351 (Gore: 1,080; Gabo: 1,271), bingana na 80%.  Ku rugerero, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo: kubakira abatishoboye amacumbi, kubaka no gusana ubwiherero, kubaka imirima y’igikoni, kurwanya isuri,  ubukangurambaga ku isuku n’isukura, kuri Mutuelle de Sante, Ejo Heza no gusubiza abana ku ishuri bari bararivuyemo.

Umuhango wo gusoza Urugerero rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya 12/2024-2025, witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, abaturage ndetse n’inzego z’umutekano.