GUSHYIRA IBUYE RY’IFATIZO AHAZUBAKWA URUGANDA RWA A1 IRON AND STEEL RWANDA Ltd.

Ku wa 07/11/2024, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana NSENGIMANA Claudien yakiriye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Bwana KAJANGWE Antoine , Komiseri Mukuru w’Ubuhinde mu Rwanda H.E , Mridu Pawan Das , n’Abandi banyacyubahiro batandukanye bayoboye Umuhango wo gutangiza ibikorwa bya  A1 Iron and Steel Rwanda Ltd. Umuyobozi  yashimiye ishyirwaho ry’Uru ruganda rukora ibyuma , avuga ko bizagira uruhari mu iterambere ry’Abaturage, batanga akazi,  bagura ibikoresho, ndetse no gutanga izindi nyungu zitaziguye . H.E , Mridu Pawan Das Komiseri Mukuru w’Ubuhinde mu Rwanda, yagaragaje ko Umubano umubano ukomeye hagati y’Ibihugu byombi yongeraho ko yizeye ko Abashoramari benshi b’Abahinde bazaza ari benshi  kubera Imiterere y’Ishoramari ryiza muri Iki Gihugu. PS Kajangwe Antoine yashimangire ko Inganda nk’Izi zigira uruhari mu Iterambere zagaragajwe muri NST2, harimo kongera Umusanzu w’inganda muri GDP, Ishoramari, no kohereza ibicuruzwa mu Mahanga ndetse no guhanga imirimo myiza kandi itanga Umusaruro.