GUSEZERERA ICYICIRO CYA 73 CY’ABAHOZE MU MITWE YITWAJE INTWARO NO GUTANGIZA ICYICIRO CYA 74
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, yayaboye umuhango wo gusezerera icyiciro cya 73 cy’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, barangije amasomo abategurira gusubira mu buzima busanzwe no gutangiza icyiciro cya 74.
Mu ijambo rye, Minisitiri Dr Mugenzi Patrice yasabye abasoje amasomo kutazatatira igihango cy’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kugaragaza ko bahindutse baba urumuri rwa rubanda, gufatanya n’abanyarwanda mu bikorwa byo kwicungira umutekano no kwiyubakira igihugu. Minisitiri yasabye abanyarwanda muri rusanjye kwakira neza abasoje amasomo kuko ari amaboko y’igihugu, yasabye kandi abasoje amasomo gushishikariza abasigaye mu mashyambo gutaha kuko u Rwanda Rutekanye.
Mu ijambo ry’ikaze, umuyobozi w’Akarere yashimiye abarangije amahaugurwa biteguye gusubira mu buzima busanzwe, abasezeranya ko Inzego z’Ibanze n’Abanyarwanda muri rusange biteguye kubakira neza no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. Abasoje amasomo ni 47, barimo abagore 3. Iki gikorwa kitabiriwe kandi na Perezida wa Komisiyo y'igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare n’inzego z’umutekano.