Gukunda umwana ufite ubumuga bimufasha gutera imbere mu mikurire, mu gihagararo no mu mbamutima

Mu ruzinduko rw’akazi n’Umuyobozi w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Madamu INGABIRE Assumpta yagiriye mu Karere ka Musanze yatanze ubutumwa ku babyeyi bafite abana bifite ubumuga ko "Gukunda umwana ufite ubumuga bimufasha gutera imbere mu mikurire, mu gihagararo no mu mbamutima”

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Bwana KAYIRANGA Theobald ari kumwe n’Umuyobozi w’ Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Madamu  INGABIRE Assumpta hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga  Bwana NDAYISABA Emmanuel basuye gahunda zigamije kwita ku bana bafite ubumuga zishyirwa mu bikorwa, binyuze muri gahunda ya Tubarerere Mu Muryango, ku bufatanye na n’umuryango Hope and Homes.

Basuye kandi Ikigo kigenewe kwita ku bantu bafite ubumuga kiri kubakwa mu Murenge wa Gacaca, kikazaba gifite urugo mbonezamikurire, ibyumba 2 bigororerwamo ingingo ku bantu bafite ubumuga, icyumba cy’inama, n’ibikorwaremezo bifasha mu myidagaduro. Aba bayobozi basuye kandi umuryango wakiriye umwana ufite ubumuga warererwaga mu kigo, aho ibiganiro bagiranye n'ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, byibanze ku buryo barushaho kwita kuri abo bana mu buryo budaheza.

aganira n’ababyeyi,  n’Umuyobozi w’ Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana Madamu  INGABIRE Assumpta yagize ati: "uko umwana wawe yamera kose, ugomba kumukunda. Gukunda umwana ufite ubumuga bimufasha gutera imbere mu mikurire, mu gihagararo no mu mbamutima. Ni ngombwa rero kumwitaho no kumukunda nk’uko ubikorera abandi bana badafite ubumuga.”