guhimbaza Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze bwana Nsengimana Claudien yifatanyije na Diyosewzi Gatolika ya Ruhengeri mu birori byo guhimbaza Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi byabereye kuri GS Busogo II, no guha umugisha ibyumba 8 n’ubwiherero by’iri shuri, byubatswe ku bufatanye n’Akarere ka Musanze. Insanganyamatsiko ni "Ndera neza, nkure nemye".

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere yashimiye Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ubufutanye n'imikoranire myiza mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage no mu guteza imbere uburezi bufite ireme mu byiciro byose by'amashuri. Ysabye abarezi gukomeza kurangwa n’umurava, n’ubunyangamugayo kugira ngo iri shure rikomeze kuba ku isonga muri byose. 

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo, yasabye abitariye ibi birori kwimakaza isuku, kugenzura ko ahari ubukarabiro bukora neza, no kwita ku isuku y’ahahurira abantu benshi nko ku nsengero, ku nyubako za leta, muri gare n’ahandi.