AMBASADE YA ISRAEL MU RWANDA YAFUNGUYE KU MUGARAGARO CENTRE Y'UBUMENYI N'IKORANABUHANGA MURI KAMINUZA YA INES RUHENGERI.

Kuruyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, Mu karere ka Musanze Ambasade ya Israel mu Rwanda yafunguye Centre y'ubumenyi n'ikoranabuhanga (STEM Power Model Center) mw'ishuri ry'ubumenyingiro INES Ruhengeri.

 Iyi Centre mubyikoranabuhanga  ije Gufasha Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, Amakuru naza kaminuza mu guhanga udushya nw'ikoranabuhanga. Abanyeshuri begerejwe iri koranabuhanga bashimiye Leta y'u Rwanda ko  bagiye gukarishya ubumenyi bwisunbuye mu by'ikoranabuhanga kuko bizabafashe Ejo hazaza mugukomeza guhanga udushya bibafashe kwagura imishinga binyuze mw'ikoranabuhanga.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam niwe wafunguye iyi Centre ku mugaragaro ari kumwe na Minisiteri y'ikoranabuhanga na Innovation n'ubuyobozi bw'Intara y'Amajyarugu, ubuyobozi bw'akarere ka Musanze Ndetse n'inzego z'umutekano.