Gufasha umugore ni ugufasha Igihugu - Meya NSENGIMANA Claudien
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana NSENGIMANA Claudien arahamagarira abayobozi n’abafatanyabikorwa kurushaho kwita ku iterambere ry’umugore wo mu cyaro; kuko gufasha umugore ari ugufasha Igihugu.
Byagarutsweho mu birori byo kwizihiza umunsi Mukuru Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro, byo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, byabereye mu murenge wa Muko, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umugore ni uw’agaciro”. Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’Inama y’Igihugu y’abagore Madamu Belancille NYIRAJYAMBERE.
Mu butumwa yageje ku bitabiriye ibi birori, Bwana NSENGIMANA Claudien yavuze ko uyu munsi ari mwanya wo kurebera hamwe aho umugore wo mu cyaro ageze yiteza imbere no gushakira umuti inzitizi ahura na zo mu rugamba rw’iterambere.
Yagize ati: "Uyu munsi ni umwanya mwiza wo kuzirikana aho umugore wo mu cyaro ageze mu iterambere mu rwego rwo kwigira ndetse n’uruhare rwe mu iterambere ry’Igihugu byumwihariko mu Karere kacu. Uyu ni umwanya wo kurebera hamwe inzitizi Umugore wo mu cyaro agihura nazo ngo atere imbere kugira ngo zishakirwe umuti.”
Yakomeje agaragariza abayobozi n’abaturage ibyafasha umugore wo mucyaro gutera imbere, abasaba gufata ingamba zigamije kurandura inzitizi Umugore wo mu cyaro agihura nazo.
Bwana NSENGIMANA ati: "Kugira ngo Iterambere ry’Umugore wo mu cyaro rigerweho ni ngombwa : Kuba atekanye mu rugo rwe, Kuba afite ibyo gukora byinjiriza urugo rwe : Umushahara, ishoramari, ubuhinzi n’ubworozi, kujya mu matsinda n’amashirahamwe, ibimina,…Kuba adahezwa mu nzego zifata ibyemezo”
Ati: "Uyu munsi ni umwanya mwiza wo gufata ingamba ku nzitizi Umugore wo mu cyaro agihura nazo : Hari ababa mu ngo zidasezeranye, Hari abana b’abakobwa bagiterwa inda, Hari ibibazo bigihari by’ingo zitagira ubwiherero, Hari ababura igishoro cyo gukora imishinga itandukanye, Hari ikibazo cya bamwe bishora mu biyobyabwenge n’uburayi, Abafite abana bafite imirire mibi, Ababyara abana benshi badashoboye kurera, Amakimbirane akigaragara mu Miryango, n’ibindi. Abagabo muri aha mugomba gufatanya n’Abafasha banyu kugira mugere ku itera mbere rirambye.”
Umuyobozi w’Akarere yibukije abitabiriye uyu Munsi Mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, inshingano bafite mu guteza imbere umugore wo mu cyaro n’umuryango muri rusange, zirimo Guharanira isuku mu ngo , ku mubiri, mu rugo ndetse n’ahantu hose dutuye, Ubufatanye mu gukumira amakimbirane mu muryango, Kwita ku burere bw’Abana ( Kubaha ibyangombwa, kubarinda igwingira, kutabavana mu ishuri, Gufatanya gutahura abatera abana b’abakobwa inda zidateganyijwe,…), Ubufatanye mu gukemura ibibazo bya Human Security Issues, no Gukangurira abagore kwizigamira muri Ejo Heza, Mutuel, mu Bimina.
Ati: "Nkaba mboneyeho gukangurira abayobozi n’abafatanyabikorwa kurushaho kwita ku iterambere ry’umugore wo mu cyaro; kuko gufasha umugore ni ugufasha Igihugu.Nkaba nkangurira by’umwihariko abagabo kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’imiryango bafatanya n’abagore babo.”