Giverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasuye imishinga iri mu mihigo y'Akarere ka Musanze
Kuri uyu wa 4 Kamena 2025, Guverineri w'Inatara y'Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunda Maurice ari kumwe n'abagize Inama y'Umutekano itaguye y'iyi Ntara, basuye imishinga iri mu mihigo y'Akarere ka Musanze. iki gikorwa cyitabirwe n'umuyobozi w'Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iteramberery'Ubukungu Madamu Uwanyirigira Clarisse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Musanze Bwana Alex Kanayoge n'abakozi bakurikirana imihigo yasuwe. Gusura iyi mishinga byari bigamije kureba aho igeze, imbogamizi zihari n'icyakorwa ngo izo mbogamizi zikurweho bityo irusheho kwihutishwa.
Hasuwe icyiciro cya 4 cy'umushinga uteza imbere imihanda ya kaburimbo mu mijyi y’u Rwanda,RUDPII uzakorerwa mu murenge wa Cyuve, ukazuzura hubatswe umuhanda wa kaburimbo ureshya na 3.6Km, Ivuriro ry'ibanze hamwe n'ubwiherero rusanye. Muri juyu murenge kandi, hasuwe inzu y'ababyeyi iri kubakwa ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa.
Mu murenge wa Gacaca, hasuwe umushinga wo kubaka uruganda rutunganya imyanda, "Musanze FSTP AND LANDFILL" rukayibyazamo ifumbire n'ibindi, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imyanda mu mujyi wa Musanze. Uru ruganda ruri kubakwa ku buso bwa hegitari 6, rukaba ruzatwara asaga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mushinga uzatanga akazi ku baturage basaga 1,000, aho bazaba bakora imirimo itandukanye ijyanye n’ubwubatsi bw’uruganda. Nyuma yo kuzura k’uruganda, biteganyijwe ko ruzatanga akazi ku bakozi 400 bahoraho.
Uyu mushinga ni kimwe mu bikorwa bigamije kunoza isuku no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bo mu Karere ka Musanze, binyuze mu mushinga w’igihugu wo guteza imbere ibikorwaremezo by’amazi n’isukura. Mu murenge wa Muhoza hasuwe umushinga wa Food Court