Gusoza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku Mirire no kurengera umwana
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Bwana Kayiranga Theobald, ari kumwe n'umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima Madamu Mukayoboka Vestine, bitabiriye igikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku Mirire no kurengera umwana, ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Duhurire mu muryango, tujyanemo.' Iki gikorwa kiri kubera mu murenge wa Musanze.
iki cyumweru cyatangirijwe mu murenge wa Rwaza, aho Visi Meya yasabye abaturage kwita ku mwana bamuha indyo yuzuye, bamujyana mu irerero igihe cyagenwe kigeze, ku muha uburere bukwiye no kumurengera igihe bigaragaye ko hari ibyo avutswa.
Asoza icyumweru cyahariwe ubu bukanguramba, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bitanze kugira ngo ubukangurambaga bukorwe neza, asaba abaturage gukomeza mkwita ku mirire y'umwana no kumushakira ibindi byangombwa nkenerwa ngo ubuzima n'imibereho bye brusheho kuba byiza