GAHUNDA Y'UBUKANGURAMBAGA #GerayoAmahoro NI GAHUNDA YA POLISI Y'IGIHUGU IKANGURIRA ABANTU BOSE KWIRINDA IMPANUKA ZO MU MIHANDA NYABAGENDWA.

Kuri uyu wa kane tariki ya 08 Ukuboza 2022, Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwasubukuye Ubukangurambaga bwa "GERAYO AMAHORO" bugamije gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, ubukangurambaga bwatangirijwe mu Karere kacu ka  Musanze muri Stade Ubworoherane. 

Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mme NYIRARUGERO Dancille, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, DIGP Félix NAMUHORANYE, Umuyobozi Wungirije wa Polisi y'Igihugu Ushinzwe ibikorwa (operations), Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara y'Amajyaruguru Maj Gen Eric MUROKORE, Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyaruguru, Brig Gen Pascal MUHIZI, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru CSP Francis MUHETO, abayobozi batandatakanye mu nzego za Leta, iz'Umutekano n'izigenga, abamotari n'abatwara amagare (abanyonzi) bakorera mu Karere ka Musanze ndetse n'abaturage mu ngeri zitandukanye. Bahawe ikaze n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Mme Axelle KAMANZI.

Mu butumwa yatanze, Umuyobozi Wungirije wa Polisi y'u Rwanda yasabye buri wese ukoresha umuhanda gukumira impanuka, yirinda uburengare ubwo ari bwo bwose bwateza impanuka. By'umwihariko,  DIGP Félix NAMUHORANYE yasabye abitabiriye iki gikorwa kwirinda umuvuduko ukabije cyangwa kurangara, kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kwirinda gutwara ibinyabiziga bavugira kuri telefoni, kwirinda guhisha ibiranga ikinyabiziga "plaque" cyane cyane ku batwara za Moto, kwirinda gupakira ibirenze ubushobozi bw'ikinyabiziga, abatwara amagare basabwe kwirinda gufata ku modoka ahazamuka cyane cyane ku modoka z'amakamyo, kwirinda gutwara amagare nijoro,... Muri ubu bukangurambaga bamwe mu batwara amagare bemereye imbere y'abitabiriye iki gikorwa ko bari basanzwe bafata ku modoka ariko ko biyemeje kutazabyongera ukundi no kubikangurira abandi. Yijeje ko Polisi y'u Rwanda izakomeza gukorana nabo kugira ngo umutekano wo mu muhanda ukomeze kuba nta makemwa.

Ku ruhande rwe, Guverineri w'Intara y'Amajyarugiru yasabye buri wese kuba isoko yo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda. Agaruka ku bamotari n'abanyonzi, yabasabye guca ukubiri n'amakosa bakunze gukora mu muhanda agateza imfu za hato na hato, zigatwara ubuzima bwa benshi. Yijeje Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda ubufatanye bw'Inzego z'Ibanze mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Kamanzi Jean Bosco

Ag PRMCO