DUKOMEZE KWIBUKA TWIYUBAKA: UMUHANGO WO KWIBUKA KU NSHURO YA 27 ABATUTSI BICIWE MU CYAHOIZE ARI KOMINI YA KINIGI
Muri iki gihe Abanyarwanda n'Inshuti z'Abanyarwanda dukomeje Ibikorwa byo Kwibuka ku Nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021, mu Karere ka Musanze habaye Umuhango wo Kwibuka Abatutsi biciwe mu Cyahoze ari Komini ya Kinigi.
Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Kinigi ruherereye mu Murenge wa Kinigi, mu Kagari ka Nyonirima, mu Mudugudu wa Butorwa I, ruruhukiyemo imibiri irenga 166.
Witabiriwe n'Abashyitsi mu Nzego zitandukanye barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu NYIRARUGERO Dancille, wari Umushyitsi Mukuru, Hon. Senateri NYINAWAMWIZA Laetitia, Abagize Inama y'Umutekano Itaguye ku Rwego rw'Intara n'Akarere, Perezida wa IBUKA mu Karere, Umuhuzabikorwa wa CNLG mu Karere ka Musanze na Burera, Ukuriye Abakangurambaga b'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Karere, Padiri Mukuru wa Paruwasi Gaturika ya Kampanga, amwe mu Mahoteri akorera aho mu Kinigi, n'abandi, bakaba bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, wabashimiye kuba baje gutera ingabo mu bitugu Akarere.
Nyuma yo kunamira izi Nzirakarengane no gushyira indabo ku Mva, Guverineri yihanganishije Abarokotse Jenoside, abashimira ubutwari bukomeje kubaranga anabizeza ko Ubuyobozi butazahwema kubaba hafi. Aha yaboneyeho gusaba abari aho bose kurushaho gukomera ku Bumwe n'Ubwiyunge no guhuriza hamwe imbaraga mu kubaka u Rwanda twifuza, twubakiye ku byo tumaze kugezwaho n'Ingabo zahagaritse Jenoside, zikabohora u Rwanda, zikaba zinakomeje kugira uruhare muri Gahunda zose za Leta.
Aha, by'umwihariko, yahamagariye abantu bafite amakuru ku haba harajugunwe imibiri kuyatanga kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro kibakwiye, bityo n'imitima y'ababo basigaye ishobore kuruhuka.
Uyu muhango wasojwe n'igikorwa cyo kuremera abantu 2 mu Barokotse Jenoside batuye muri uwo Murenge, bahawe inka 2 zatanzwe na Mass na One and Only Hotel, nabo bari baje kwifatanya n'abaturanyi babo.
Twibuke Twiyubaka!

Mu nzira bava ku Murenge berekeza ku Rwibutso


Ku Rwibutso:Umuyobozi w'Akarere mu ijambo ry'ikaze




Abantu mu byiciro bitandukanye bashyira indabo ku mva

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru atanga ubutumwa bujyanye n'uyu Muhango

Bava ku Rwibutso bajya kuremera


Mu gikorwa cyo kuremera