Duhurize hamwe imbaraga kugira ngo twikemurire ibibazo – Meya Nsengimana Claudien

Kuri uyu wa 26 Mata 2025, mu mirenge yose igize Akarere ka Musanze habaye umuganda rusange usoza ukwezi, aho ku rwego rw’Akarere, abagize Komite Nyobozi y’Akarere bifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Mbwe n’abo mu kagari ka Muharuro, mu murenge wa Gashaki. Uyu muganda wibanze ku bikorwa byo gusana ibiraro, gukura ibitengu mu muhanda, gusiba ibinogo no gusibura inzira z’amazi.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuganda, Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yashimiye abaturage ko bitabiriye, kandi bagakorana umwete. Yagize ati: "Reka nongere mbashimire rwose, mbashimire uburyo mwitabiriye umuganda usoza uku kwezi kwa Mata muri benshi, kandi noneho n’umwete mwashizemo kugira ngo iki gikorwa cyo gusana ibi biraro byagaragaraga ko bishaze kibashe kuba cyagenze neza kandi mbasabe no gukomeza guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo n’igice gisigaye kizakorwe vuba.”

Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kurwanya ubunebwe bitabira umurimo na gahunda za leta zinyuranye zigamije gufasha umuturage kwivana mu bukene, bakagaragaza uruhare rwabo mu kwiteza imbere binyuze muri izo gahunda, zirimo kuboneza urubyaro, Girinka, guhuriza hamwe ubutaka n’izindi. Yagize ati: "Hari gahunda ya Girinka, tubabazwa n’uko ahenshi usanga umuntu yahawe inka, nyamara ugasanga ntabwo yayigize iye, ngo ayiteho, mbere nambere imubyarire ifumbire kubera ko yayigaburiye iri mu kiraro, ngo noneho ejo ibyibuhe, ibyare, yororoke, yoroze abandi na we kandi ikomeze kumuteza imbere.”

Agaruka kuri gahunda zo kwivana mu bukene, Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yibukije abaturage ko Leta idahwema kubashishikariza gukora uko bashoboye bakivana mu bukene, babyaza amahirwe gahunda za leta zigamije kubavana mu bukene. Yagize ati: "Ni byiza rero ko dukangukira gahunda zituvana mu bukene, buri wese agakora atikoresheje kugira ngo abashe kuba igisubizo cy’ibibazo bye, aho kugira ngo abe ikibazo kuri Leta.”

Umuyobozi w’Akarere kandi yasabye abaturage kurangwa n’ubufatanye hagamijwe imibereho myiza n’iterambere ry’umuturage. Yagize ati: "Dukomeze guhuriza hamwe imbaraga nk’abanya Gashaki kugira ngo twikemurire ibibazo, kugira ngo turwanye igwingira mu bana.”

Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Musanze Maj. Rutayisire Fred yifurije abitabiriye umuganda kugira amahoro no gukomera k’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa by’abanyarwanda. Yababwiye ko "mu nshingano z'ingabo z'u Rwanda harimo no gufatanya n'abandi banyarwanda mu bikorwa biteza imbere igihugu”, abasaba kurwanya ibiyobyabwenge, inzoga z'inkorano, urugomo no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abantu bafite imyitwarire mibi bagirwe inama. Yagize ati ”nk’uko mwabivuze ngo dutangire amakuru ku gihe, nimuyatange ku gihe kugira ngo abo bantu bafite imyitwaririre mibi babashe kumenyekana bagirwe inama”. 

Maj. Rutayisire Fred yasabye abaturage kwitabira irondo, aho yagize ati: "Amarondo rero ni bimwe mu bigomba kwitabwaho kugira ngo mwibungabungire umutekano iwanyu, uwo nguwo ugenda ijoro agenzwa n’ibitari byiza mumutahure, mumushyikirize ubuyobozi kugira ngo agirwe inama.” Yasoje ubutumwa bwe asaba abaturage gukemura ibibazo by’amakimbirane bikigaragara mu miryango, bikaba intandaro z’impfu zituruka ku kwiyahura kandi bigatuma abana babaho nabi. Yabasabye kandi gufata mu mugongo abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994,no kwirinda amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Uyu muganda wabereye mu murenge wa Gashaki, mu gice cyakorewemo n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Musanze wasojwe hasanwe ibiraro 8, kugira ngo umuhanda urusheho kuba nyabagendwa, byorohereze urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.