DUHAGURUKIRE KURWANYA IBISAZI BY’IMBWA N’IMBWA Z’AGASOZI
Buri mwaka, ku itariki nk’iyi ya 28 Nzeri, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ibisazi, uyu Mwaka ukaba wizihirijwe mu Karere ka Musanze, ku Rwego rw'Igihugu, ku bufatanye na FAO, RBC, RAB, RCVD ndetse na RAWO.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyange, aho Ubuyobozi bw'Akarere bwari buhagarariwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, washimiye cyane abateye inkunga iki gikorwa no mkuba barahisemo ko cyatangirizwa muri aka Karere, asaba ko aya mahirwe yo gukingira imbwa ku buntu yakomeza no mu yindi Mirenge yose igize Akarere, akanajya n’inama y'uko hashakwa ahantu hazajya hakusanyirizwa imbwa zirirwa zizerera ku gasozi zitagira ba nyirazo bazwi ziba zaturutse mu mashyamba atandukanye arimo na Pariki y’Ibirunga, kugira ngo iyi ndwara ishobore kurwanywa burundu, kubera ko kurumwa nayo idakingiye ikagutera ibi bisazi ari akaga gakomeye karimo no kuvutswa ubuzima.
Abaturage bari bitabiriye ku buryo bugaragarira ijisho
Ku ruhande rwa FAO, Umuyobozi wayo mu Rwanda, Dr Otto Vianney MUHINDA, mu ijambo yagejeje kubitabiriye, yishimiye kuba abaturage bitabiriye ari benshi, agaruka ku mavu n’amavuko y’uyun munsi, akamaro ko gukingiza imbwa, ububi bw’indwara y’ibisazi by’imbwa, anabamenyesha ko FAO yiyemeje gushyiraho "One Health Platform" igamije kurinda indwara zanduza abantu n'amatungo, mu rwego rwo kubungabunga amagara y’abaturage ndetse n’ibyabo.
Umuyobozi wa FAO asobanura impamvu nyamukuru y'umunsi
Umuhango wasojwe no gukingira imbwa imbwa zigera kuri 200, no gusaba abitabiriye kuba intumwa muri bagenzi babo, kubamenyesha ibihano byateganyirijwe umuntu wese utunga cyangwa ucuruza imbwa mu buryo butemewe, n’ubufatanye mu kurwanya imbwa zirirwa zizerera hirya no hino ku gasozi.

Mu gihe cyo gukingira