"DUFATANYIJE, TWUBAKE U RWANDA RUZIRA AMACAKUBIRI N'IVANGURA"

Iyi ni Insanganyamatsiko y'Ubukangurambaga ku Bumwe n'Ubwiyunge burimo gukorerwa mu Murenge wa Cyuve, mu Kagari ka Buruba, mu Mudugudu wa Rutemba, ku Kigo cy'Amashuri Abanza cya SONRISE, kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021.

Ni gahunda yateguwe n'Akarere ka Musanze, ku bufatanye n'Umuryango AJPRODHO- JIJUKIRWA, ubukangurambaga bwakozwe binyuze mu biganiro byari byahuje Abayobozi batandukanye n'Abahagarariye ibyiciro bitandukanye mu Murenge wa Cyuve, uhereye ku Bakuru b’Amasibo.

Muri iki gikorwa, Umushyitsi Mukuru yari Umuyobozi w'Akarere, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, wari kumwe n'Umuhuzabikorwa wa Komosiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Ntara y'Amajyaruguru, Bwana NKURAYIJA RUCOGOZA Edouard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AJPRODHO- JIJUKIRWA, Bwana BUSINGE Anthony, n'Inzego z'Umutekano, bakiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Murenge, Bwana BISENGIMANA Janvier.

Ibiganiro byaranzwe n’Ubuhamya  bw’umwe mu Bagenerwabikorwa b’Umushinga DUHUZE, Madamu UWAMAHORO Claudine, ubarizwa mu Murenge wa Kimonyi, wagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda akiri umwana muto none ubu akaba yarashatse ari umubyeyi w’abana, amaze no kwiteza imbere kubera kuba mu Matsinda y’uyu mushinga wamufashije gukira ibikomere binyuze mu biganiro by’isanamitima.

Abitabiriye ibiganiro kandi, baganiriye ku ngamba zitandukanye zo kubaka amahoro ndetse banungurana ibitekerezo ku bitera ihohoterwa n’uburyo ryarandurwa burundu.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yashimiye aba Bafatanyabikorwa mu gusigasira Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, n’aba Bayobozi by’umwihariko, aho yagize, ati: “Nk’Abayobozi, tugomba kumenya ibyo dukora no kubazwa ibyo dukorera abaturage twaragijwe no guha agaciro icyizere batugiriye binyuze mu kubegera, kumenya uko babayeho, kumenya ibibazo bafite no kwihutira kubikemura. Rero, ntacyo twageraho tuyoboye abaturage badashyize hamwe, basaritswe n’amacakubiri n’ivangura. Ni ahacu ho kubabera urumuri, tubwizanye ukuri kandi tugishe inama, muri uru rugamba rwo kwiyubakira u Rwanda twifuza rubereye Umunyarwanda w’uyu munsi n’uw’ejo hazaza.”

AJPRODHO- JIJUKIRWA ukaba ari Umuryango w’Urubyiruko Uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere, washinzwe mu 1997 ushinzwe n’Abanyeshuri bigaga muri Kamunuza y’u Rwanda, mu Karere ka Musanze ukaba ukorera mu Mirenge itatu ariyo Busogo, Kinigi na Kimonyi, ku bufatanye na ARCT-RUHUKA na International Alert, ku nkunga ya USAID, binyuze muri uriya Mushinga wa DUHUZE wavuzwe haruguru, ufite intego yo gutanga umusanzu mu kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge binyuze mu gufasha Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gukira ibikomere bahuye nabyo by’umwihaeruikoi ibishingiye kuri ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Kuri ubu, muri iyi Mirenge, hamaze gushingwa amatsinda 159 y’ibiganiro ku Rwego rw’Umudugudu, amatsinda 16 yo kuzigama no kugurizanya, amatsinda 11 y’isanamitima, ubuhinzi bw’ibinyomoro, ubworozi bw’ingurube, n’ibindi.

Abitabiriye bateze amatwi ubuhamya bwa UWAMAHORO

Uhagarariye NURC agaruka ku buhamya bwatanzwe mu gushimangira umuco wo kubaka w'amahoro

Umuyobozi Wungirije w'Ingabo mu Karere atanga impanuro, yibutsa abantu aho amahoro tubona uyu munsi yaturutse

Umuyobozi w'Akarere ashimira Abafatanyabikorwa anasaba abitabiriye gusigasira no kubyaza umusaruro intambwe imaze guterwa muri uru rugendo rugikomeje