AMATORA YO KUZUZA INAMA NJYANAMA Y' AKARERE NO GUTORA KOMITE NYOBOZI Y' AKARERE
Kuri uyu munsi Tariki ya 7/12/2023, mu cyumba mberabyombi cya Centre Pastoral Notre Dame de Fatima habereye amatora yari agamije kuzuza Inama Njyanama y' Akarere no gutora Komite Nyobozi y' Akarere.

Abakandida bose biyamamarije kwinjira mu Nama Njyanama y' Akarere
Aya matora yayobowe n' Umuhuzabikorwa by' Amatora mu Turere twa Musanze na Nyabihu Bwana NSHIMIYIMANA Swaleh akaba yanitabiriwe na Guverineri w' Intara y' Amajyaruguru Bwana Maurice MUGABOWAGAHUNDE, Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere Bwana Michel NDAYAMBAJE , uwari Umuyobozi w' Agateganyo w' Akarere Bwana Hamiss BIZIMANA, Inzego z' Umutekano
n' abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Guverineri Maurice MUGABOWAGAHUNDE arikumwe na Meya w' Agateganyo Hamiss BIZIMANA
Nyuma y' uko Madamu UWANYIRIGIRA Clarisse, Bwana NSENGIMANA Claudien na Bwana KAYIRANGA Theobald aribo batorewe kuzuza Inama Njyanama y' Akarere bakanabirahirira imbere y' Amategeko, Bwana NSENGIMANA Claudien niwe watorewe kuba Umuyobozi w' Akarere ka Musanze, Madamu Clarisse UWANYIRIGIRA yatorewe kuba Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu naho Bwana Theobald KAYIRANGA atorerwa kuba Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y' Abaturage.

Abagize Komite Nyobozi y' Akarere ka Musanze