DASSO yatangiye kubakira umuryango utishoboye
Urwego rwunganira Akarere ka Musanze mu gucunga umutekano, DASSO, rwatangiye ibikorwa byo kubakira inzu umuryango wa Ntibansekeye Félicien, wamugariye ku rugamba utuye mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Cyuve. Ni umuryango ugizwe n’abantu barindwi, uba mu bukode nyuma yo kwimurwa mu nzu wabagamo ishaje mu rwego rwo gukumira ibiza bishobora gutizwa umurindi n’imiterere y’inyubako.
Inzu batangiye kubakirwa igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro hiyongereyeho igikoni cyo hanze n’ubwiherero bigezweho kandi biteganijwe ko bazahabwa n’ibikoresho byo mu nzu, bibafasha gukazamura urwego rw’imibereho yabo hagamijwe ko irushaho kuba myiza.
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Musanze, Bwana Munyandamutsa Venant, avuga ko igikorwa cyo gufasha abatishoboye bazagikomeza nk’uko babitangiye, baharanira ko umuturage aba ku isonga kandi bateza imbere imibereho myiza ye. Yagize ati: "Igikorwa dutangije uyu munsi ni icyo kubakira umuturage utishoboye. Ubu DASSO si ugucunga umutekano byonyine, harimo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage kuko mu kunganira Akarere harimo no gushyira umuturage ku isonga tukamukorera.”
Yakomeje agira ati: "Buri mwaka tuba dufite igikorwa tuzakora kandi ubushobozi nitwe tubwishakamo ku bwumvikane bwa buri wese ku buryo nta mwaka tutishakamo arenga miliyoni ebyiri. Umuturage ugifite imyumvire yo kumva ko DASSO ibereyeho kumuhiga mu makosa cyangwa ibyaha aba yakoze sibyo.”
Bwana Munyandamutsa Venant akomeza avuga ko DASSO n’umuturage bombi ari abanyarwanda bityo ko bagomba guorera hamwe. Ati:"N’abo tutabashije gukorera uyu munsi icyizere kirahari ko nabo ejo bazagerwaho kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke kuko umuturage ni umunyarwanda, DASSO ni umunyarwanda tugomba gukorera hamwe. Uyu muryango dufashije turabasaba ko ibyo tuzabagezaho bagomba kubifata neza bakabisigasira ku buryo bitazasaza mu kwezi kumwe cyangwa abiri kandi ndabizeza ko turi kumwe.”
Mukarwego Marie Chantal ni umubyeyi wo mu muryango wubakiwe, ushimira abatangiye kumwubakira, akavuga ko bizamufash gutera imbere. Ati:"Uyu munsi ndishimye cyane ni nk’ibitangaza, ningera mu nzu yanjye ni ukuzamura amashimwe inshuro ijana. Mbese ubu abadufashije Imana yarangije kubaha umugisha. Twajyaga guhaha imvura yagwa tugahangayika ngo turabiteka he kuko n’aho twaryamaga amazi yabaga yareze bikadusaba kurara duhagaze n’abana tukabacumbikisha kuko n’ibyo kuryamaho byabaga byanyagiwe. Ubu ngiye kujya nkora duke mbonye nizigamire.”
Urwego rwunganira Akarere ka Musanze mu gucunga umutekano, rusanzwe rukora ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, kubatangira ubwisungane mu kwivuza, ibikorwa byo kurwanya isuri n’ibindi.