BYARI IBYISHIMO BIKOMEYE HAGATI Y’UMUYOBOZI W’AKARERE N’ABANA BATANGIYE GUFATIRA AMAFUNGURO KU MASHURI

Muri gahunda yo gukomeza gukurikiranira hafi gahunda zijyanye n’itangira ry’amashurino kugenzura ibijya na Gahunda Nshya yo Kugaburira Abana ku Mashuri yatangijwe mu Mashuri Abanza by’umwihariko, kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, yasuye Ibigo Bishya by’Amashuri mu Mirenge ya Nyanga na Gacaca.

Yari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere, Bwana MUNYAMAHORO Alexis, bakaba basanze gahunda irimo kugenda neza, yishimiwe n’abana, gahunda igiye gufasha abana gukurikira neza amasomo, badakererwa ndetse binarwanye guta ishuri kuri bamwe.

Aha, by’umwihariko Umuyobozi w’Akarere akaba yashishikarije ababyeyi guha agaciro iyi gahunda no kuyigira iyabo, abadafite ubushobozi bwo kwishyura bagahabwa imirimo ivunjwamo ayo mafaranga hashingiwe ku mibyizi bakoze ndetse n’ufite imyaka yiyezereje akaba yatangaho, muri wa muco w’ubuifatanye hagati y’Ibigo n’Ababyeyi basanzwe bahamagarirwa hagamijwe kuzamura Uburezi Bufite Ireme.

Uyu ukaba wanabaye umwanya mwiza wo gukora ubukangurambaga mu gukomeza kurwanya COVID-19 ubutadohoka kubera ko igihari.