BYARI IBIRORI BIKOMEYE MU RWUNGE RW’AMASHURI RWA KAMPANGA

Hari mu Muhango wo Gutangiza Ukwezi k’Umuco mu Mashuri wabereye hirya no hino mu Gihugu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Gashyantare 2022, aho ku Rwego rw’Intara y’Amajyaruguru kwatangirijwe mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi, mu Kagasri ka Kampanga, mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kampanga, ishuri riherereye mu Murenge wa Kinigi, muri wa Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, ryaguwe rikanavugururwa ubwo hubakwaga uyu Mudugudu.

Uyu muhango wari witabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umuco n'Urubyiruko, Hon.BAMPORIKI Edouard, n'Umuyobozi Mukuru muri REB, Bwana MBARUSHIMANA Nelson, bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Bwana RAMULI Janvier, wabashimiye uburyo badahwema kuba hafi aka Karere muri rusange no kuba bitabiriye iki gikorwa by’umwihariko.

Nk'uko byongeye gusobanurwa n'abatanze impanuro, impamvu nyamukuru y'iyi Gahunda Ngarukamwaka y’Igihugu, yatangiye mu Mwaka wa 2018, ni inzira yo kubungabunga no guteza imbere Umuco Nyarwanda, nk'igice cy'ingenzi mu iterambere rirambye, binyujijwe mu bakiri bato n’urubyiruko, mu Mashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, kugira ngo bakure barangwa n’Indangagaciro na Kirazira by’Umuco Nyarwanda, kubera ko igihe bamara ku ishuri ari kinini bityo ibyo bahatorezwa bikaba bigira uruhare runini mu mikurire yabo no mu buzima bwose muri rusange, kubera ko bitavukanwa.

Ni ukuvuga ko ishuri ryunganira ababyeyi mu muryango, ari nako ryubaka Umunyarwanda nyawe, witeguye guteza imbere Igihugu no gusigasira umurage wacyo, nk’uko Abakurambere bagize, bati: “Igiti kigororwa kikiri gito”, “Umwana apfa mu iterura”, “Uburere buruta ubuvuke”; ishuri ni irerero, rirarema, aho umwana atozwa umuco wo gukunda Igihugu, ubumwe, ubupfura umurimo n’Ururimi rw’Ikinyarwanda ku bera ko ururimi n’umuco ari impanga.

Insanganyamatsiko y’uyu Mwaka iragira, iti: "Umuco Dusangiye Uraturanga, Ururimi Rwacu Rukaduhuza", yasobanuwe mu buryo burambuye mu mpanuro z'aba Bayobozi ariko bikanagaragarizwa mu mbyino no mu dukino tugufi twakinwe n’abana barererwa muri iki Kigo, nk'uko bigaragara ku mafoto akurikira: