BYARI BYAMURENZE!

Hari kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021, mu Muhango wo Gutaha ku Mugaragaro ibikorwa byakozwe mu Kwezi Kwahariwe Ibikorwa bya Polisi, ubwo umukecuru utishoboye witwa NAKABONYE Mariya, w’imyaka 84 y’amavuko,  yamurikirwaga inzu yubakiwe na Polisi y’u Rwanda, umuhango wabereye mu Murenge wa Nyange, mu Kagari ka Kabeza, ku Rwego rw’Akarere ka Musanze.

Uyumuhango wari witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, wari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP Jean Pierre KANOBAYIRE, Ubuyobozi bw’Umurenge n’Inzego zAtowe muri uwo Murenge, Urubyiruko rw’Abakorerabushake n’abaturanyiu b’Umugenerwabikorwa muri rusange.

Uretse iyi nzu yabakiwe n’ibikoresho byose by’ibanze biyirimo, bwari ubukwe mu bundi ku bitabiriye, aho Abapolisikazi bari kumwe na basaza babo batwaye ibiseke n’imifuka byuzuye imyaka, aho Abayobozi baciye bugufi bakambika Mukecuru inkweto n’ibindi bigaragaza umubano hagati y’umubyeyi n’abana; cya gihango cy’ubudasa hagati y’Ubuyobozi n’Abaturage.

Mu mbamutima ze yagize, ati|: "Ubu byandenze, ndumva ari inzozi, ntacyo nabona navuga uretse kubasaba kumfasha gushimira Ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu cyacu na Polisi bantekerejeho ntabzi batanzi. Sinkinyagiwe ukundi, nanjye ngiye kujya ndyama nsinzire, nsazire heza.”

Muri uku Kwezi, nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi wa Polisi mu butumwa yahatangiye, mu Karere ka Musanze hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo iyi nzu, imitiba 40 yahawe Koperative y'Abavumvu yitwa BUZIYIGIHE n'imirasire yatanzwe ku baturage 109.

Aha, Umuyobozi w'Akarere mu ijambo rye, akaba yashimiye Polisi y’Igihugu uburyo idahwema gutera ingabo mu bitugu Akarere mu kurushaho kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, bityo aboneraho gusaba abaturage kujya baha agaciro ibibakorerwa, gushyiraho akabo mu kubisigasira no kubibyaza umusaruro, kurwanya amakimbirane, umwanda,  ubukene n’ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye umudendezo wabo muri rusange ndetse n’iby’abantu ku giti cyabo, binyuze mu miganda, kujya inama, gutanga ibitekerezo, muri make bitabira gahunda zose za Leta.

Umuhango wasoje bifurizanya gusoza umwaka neza no kuzahirwa mu Mwaka Utaha wa  Mushya wa 2022 banizezanya ubufatanye mu gukomeza kubungabunga umutekano, urimo no kutadohoka mu guhanga n’Icyorezo cya COVID-19.