BUSOGO: ITORERO RYA ADEPR MU RWANDA MU GIKORWA CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 28 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA MU 1994
Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Mata 2022, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, yifatanyije n'Itorero rya ADEPR mu Rwanda mu Gikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye Ku Rwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Busogo, ruherereye mu Kagari ka Sahara, mu Murenge wa Busogo, aho cyanitabiriwe n'Umushumba wa ADEPR/Ururembo rwa Kigali, Pasiteri RURANGWA Valentin, wari uhagarariye Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda. Hari kandi n'Umushumba wa ADEPR/Ururembo rwa Muhoza, Pastor SAFARI Wilson, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busogo, Abayobozi ba Ibuka mu Mirenge ya Busogo na Musanze, Abakuru b'Amaparuwasi n'Amatorero ya ADEPR mu Rurembo rwa Muhoza.


Nyuma yo kunamira Inzirakarengane z'Abatutsi bagera kuri 436 baruhukiye muri uru Rwibutso, habaye umuhango wo kuremera bamwe mu Barokotse Jenosiye Yakorewe Abatutsi mu Rwanda aribo UWINEZA Marie Claire , wo muri Paruwasi ya Kigasa ho mu Murenge wa Busogo, na UGIRUMURANGA Judith wa Paruwasi ya Bukane, mu Murenge wa Musanze.



Banijejwe kandi kuzubakirwa amazu yo kubamo, aho imirenge yabo izatanga ibibanza hanyuma ADEPR ikazakora ibigaye byose.