Busogo: Hibutswe Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Mukingo
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 08 Mata 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busogo mu Murenge wa Busogo, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hazikanwa by’umwihariko Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Mukingo.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Gahundema Maurice, ubuyobozi bwa Ibuka Musanze, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage benshi barimo imiryango ifite ababo bashyinguye muri uru rwibutso baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, abahagarariye amadini n’amatorero, abikorera ndetse n’abayobozi mu nzego zinyuranye.
Mu butumwa bw’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana Nsengimana Claudien, yihanganishije Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza uburemere bw’amateka Jenoside yasize, aho Abatutsi biciwe urw’agashinyaguro, mu gihe abarokotse basigaye bafite ibikomere by’umubiri n’iby’umutima.
Yakomeje avuga ko Kwibuka ari umwanya wo kuzirikana ayo mateka mabi, ariko kandi bikaba n’umwanya wo gushimira intambwe igihugu kimaze gutera mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 32 ishize. Yagaragaje ko u Rwanda rufite amahirwe yo kuyoborwa neza, rugahabwa icyerekezo cyo kubaka igihugu gishingiye ku kuri, ubutabera n’ubumuntu.
Mu ijambo rye, Guverineri Gahundema Maurice yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko Kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda, kandi ko ari umuyoboro udufasha gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Yanibukije abaturage gukomera ku bumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, abasaba gutanga amakuru ku hantu hakiri imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Yanasabye kandi ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kwamagana no kurwanya ikintu cyose gishobora gusubiza inyuma intambwe igihugu kimaze kugeraho.