BUSOGO: HATANGIRIJWE IGIKORWA CYA “GBV MOBILE CLINIC’’ CY’IMINSI 4

Ku bufatanye n’IMBUTO FOUNDATION na RIB,  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021, mu Karere ka Musanze hatangiye Igikorwa cya GBV Mobile CLINIC kizamara iminsi 4 kigamije kwakira ibibazo by'abangavu basambabyijwe bikabaviramo gutwara inda bakiri bato.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Busogo, kikaba cyitabiriwe n'Umuyobozi wa RIB ku Rwego rw’Intara y'Amajyaruguru, Intumwa ya RIB ku Rwego rw’Igihugu shinzwe GBV, Itsinda ry'Abakozi b'Imbuto Foundation, Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Musanze, Umukozi Ushinzwe Uburinganire n'Iterambere ry’Umuryango mu Karere, Umujyanama mu Isanamitima mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, Uhagarariye Polisi mu Murenge wa Busogo,

Ubu bukangurambaga bwateganyirijwe abakobwa 200 babyaye imburagihe, n’ababyeyi babo, bakaba barimo kwigishwa mu byiciro mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, hakaba harimo gutagwa serivisi zo gupima imikurire y'abana,  kwakira ibirego abangavu batewe inda, ubujyanama mu isanamitima, kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere, kumva ibibazo by’abakeneye gusubira mu ishuri.

Igikorwa kirimo kugenda neza, mbere ya saa sita hakirwa abo bakobwa nyuma ya saa sita hakaza ababyeyi babo, kikazasozwa kuwa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021.