BATI: "TWIBUKE, TWUNGE UBUMWE, DUHARANIRA AGACIRO K'U RWANDA"
Hari mu Muhango wo Kwibuka ku Nshuro ya 28 Abari Abakozi mu Makomini Yahujwe Akabyara Akarere ka Musanze ariyo Kigombe, Kinigi, Nyakinama na Mukingo, watangiriye ku Rwibutso rwo ku Rwego rw'Akarere rwubatswe ahahoze Cour d'Appel ya Ruhengeri, Ingoro y’Ubutabera yiciwemo Inzirakarengane z'Abatutsi barenga 800, aho bari babanje gukusanyirizwa n'Ubuyobozi Bubi bwariho babeshywa ko bahahungishirijwe.
Uyu muhango wari witabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Dr.MUSHAIJA Geoffrey, Bishop RUCYAHANA, uwari uhagararire Perezida wa Ibuka mu Karere, Bwana HAMZA Iddy, bamwe mu Bagize Inama Itaguye y'Umutekano, Komite Nyobozi y'Akarere, Abafatanyabikorwa mu Nzego zitandukanye, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n’ab’Utugari, Abakozi b'Akarere muri rusange na bamwe mu Bakozi ku Ntara y’Amajyaruguru.



Nyuma yo kubunamira no gushyira indabo kuri Monument ihubatswe iriho yabaye ishyizweho urutonde rw'amwe mu mazina y'abahiciwe yashoboye kuboneka, abari bitabiriye bahavuye bajya mu biganiro byabereye mu Cyumba Kinini cy'Inama cy'Akarere.



Atanga ikaze, Umuyobozi w'Akarere, Bwana RAMULI Janvier yagize, ati: "Dukomeje kwihanganisha no gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside, mukomeze mutwaze gitwari mu Cyizere cy'Ubuyobozi Bwiza bw'Igihugu cyacu, ari nabwo bwahagaritse Jenoside."

Yakomeje yibutsa ko Kwibuka ari inshingano za buri wese, ko ari Intango y'Ukuri ku Mateka dusangiye nk'Abanyarwanda muri cya Cyerekezo cy'Igihugu cyacu cyo Kuba Umwe, Igihugu gifite ibyiyumviro by'Icyizere cyo Kubaho kw'Ejo Hazaza, hazira Ingengabitekerezo ya Jeonoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo, dufatana urunana mu rugamba rw'iterambere.
Hakurikiyeho Umuhango wo Gucana Urumuri rw'Icyizere n'Ikiganiro “Kwibuka-Twahisemo Kuba Umwe”, cyatanzwe na Bishop RUCYAHANA, aho yagarutse ku nkomoko ya Jenoside asobanura neza uruhare rw'Ubukoloni mu gusenya Umuryango Nyarwanda, bityo aboneraho guhamagarira Abanyamusanze n’Abaturarwanda bose muri rusange gukomeza guharanira kuba umwe no kuba hafi Abarokotse Jenoside mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho kubikora gusa mu Gihe nk’iki cyo Kwibuka.

Ku bijyanye n’Ubuhamya bwatanzwe, Umubyeyi MUKARUTABANA Beatha wari Umukozi mu Bitaro bya Rugengeri, umaze igihe gito agiye mun Kiruhuko cy’Izabukuru, yasobanuriye abari aho Inzira y'Umusaraba banyuzemo ndetse n'uburyo batangiye gutotezwa mbere ya Jenoside, ndetse abari Abakozi berekwa ko batari bakwiriye kuba Abakozi ba Leta.

Yakomeje agira, ati: “Reka mbivuge mpagaze. Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n'Ingabo zahagarirse Jenoside muri rusange, n’Imana kukuba tugejeje aya magingo kandi mu by’ukuri byari byaturangiriyeho, ndasaba bagenzi banjye barokotse Jenoside gukomera kubera ko dufite ideni rikomeye, ideni ryo kusa ikivi twasigiwe n’abacu batashye.”
Muri uyu muhango, uwari uhagarariye Perezida wa IBUKA yashimiye Ubuyobozi bw'Igihugu n'ubw'Akarere ka Musanze budahwema kwita ku Barokotse Jenoside, kumva ibyifuzo byabo no kubafasha mu gukemura ibibazo bitandukanye bahura nabyo no kuba ubu by'umwihariko Akarere ka Musanze gafite Urwibutso rwo ku Rwego rw'Akarere kandi akarusho rukaba rwaranubatswe ku Ngoro y'Ubutabera yiciwemo Abatutsi aho kuharenganurirwa, ndetse akaba ari narwo bazashyingurwamo mu Cyubahiro, umuhango uteganyijwe ku itariki ya 15 Mata 2022, itariki ya 15 Mata biciweho dusanzwe tubibukiraho.

Mu mpanuro yatanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, ari na we Mushyitsi Mukuru, na we yagarutse cyane kwihangisha Abarokotse Jenoside no guhamagarira Abanyarwanda gukomera ku Mateka yacu no kudacika integer, ahubwo tukarushaho kwimakaza ubumuntu no kunga ubumwe muri rwa rugamba turiho rwo Kwiyubakira u Rwanda Twifuza, rufite agaciro imbere mu Gihugu kandi no ku Isi.

Izi mpanuro zasojwe n’igikorwa cyo Gusoma Amazina ya bamwe muri abo Bakozi, bishwe bazira uko bavutse.
