BATI: "TUKWIFURIJE ISHYA N'IHIRWE AHO WIMURIYE INGAMBA KANDI NAWE TUKWIFURIJE IKAZE MURI MUSANZE"

Hari mu Muhango Ukomeye w'Ihererekanyabubasha wabereye mu Cyumba cy'Inama cy'Akarere, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2022, hagati ya Bwana BAGIRISHYA Pierre Claver, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze wimuriwe mu Karere Rutsiro, na mugenzi we, Bwana KANAYOGE Alex, wakoreraga mu Karere ka Ngoma, uje gutanga umusanzu muri aka Karere.

Mu mpanuro yatanze ayobora uyu muhango, mu izina ry’Ubuyobozi bw’Akarere mu izina ry’Ubuyobozi bw’Akarere n’iry’abanturaga Musanze no mu izina ry’abanturage, Umuyobozi w’Akarere, Bwana RAMULI Janvier, yifurije ishya n’ihirwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wimuriwe ahandi amushimira uruhare rwe mu gihe kingana n’imyaka umunani yari amaze muri aka Karere, ahamaze, aha ikaze Umunyamabanga Nshingwabikorwa Mushya, anamwizeza ubufatanye muri uru rugamba rwo kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ku ruhande rwabo, Bwana BAGIRISHYA yashimiye Komite Nyobozi, Abakozi n’Abafatanyabikorwa muri rusange ubufatanye bamugaragarije bwamufashije mu gushyira mu bikorwa inshingano ze, agaragariza muge nzi we basimburanye ahakwiriye kongerwamo imbaraga anamushyikiriza inyandiko zitandukanye, na we yizeza abari aho yiteguye gukorana nabo mu gukomeza gushaka icyateza imbere Akarere ka Musanze n’Igihugu muri rusange.

Asoza uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere yashimiye abari aho bose anabahamagarira kudatezuka mu gusigasira agaciro k’u Rwanda n’Abanyarwanda.