BARI BAYINYOTEWE PE!

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022, mu Karere ka Musanze hasubukuwe ya Gahunda ya Siporo ya Bose, #CarFreeDay.

Ni muri urwo rwego, barangajwe imbere n'Umuyobozi w"Akarere, Bwana RAMULI Janvier, n'Inzego z'Umutekano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhoza, abaturage mu ngeri zitandukanye, barimo n'Abanyeshuri, babyukiye muri siporo, aho bahuriye mu Mujyi Rwagati ku Isoko rya GOICO, bakazenguruka ibice bitandukanye by'Umujyi (GOICO - ENERGY RADIO - SONRISE - NYARUBANDE- STADE UBWOROHERANE).

Mu Mujyi Rwagati ku Isoko rya GOICO: bajya guhaguruka

Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w'Akarere yibukije abantu ko ibi byose ari umusaruro ukomoka mu mbaraga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyize muri Gahunda yo Kurwanya COVID-19 muri rusange no mu gukingira abaturage kandi ku buntu. Aha akaba yashimiye abamaze kwikingiza mu buryo bwuzuye anahamagarira abasigaye kutivutsa aya mahirwe aboneka hake.

Muri Sitade Ubworoherane hatangwa ubutumwa bw'umunsi

Yasoje asaba buri wese ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda zose za Leta mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho ya buri wese.

"Siporo ni Ubuzima!"