Ba Mutimawurugo barasabwa kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye Imibereho y' Umuryango

Umuyobozi w’Akarere Bwana NSENGIMANA Claudien yasabye ba Mutimawurugo guhuriza hamwe imbaraga bakarandura ibibazo bibangamiye umuryango, gufasha imiryango kwivana mu bukene no kugira uruhare mu kuzamura ibipimo by'imitsindire mu burezi.

Ibi byagarutsweho mu Nama Rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore yateraniye ku cyicaro cy'Akarere ka Musanze, ifite insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rwa Mutimawurugo mu iterambere ry'umuryango. Iyi nama yitabiriwe na Ba Mutimawurugo bahagarariye abandi, Komite nyobozi y'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Inama y'umutekano itaguye y'Akarere n'abafatanyabikorwa batandukanye.

Bwana NSENGIMANA Claudien yashimiye ba Mutimawurugo ibyo bagezeho mu mwaka wa 2024-2025 n'imihigo bahize irimo gufasha imiryango kwivana mu bukene, kugira uruhare mu kuzamura ibipimo by'imitsindire mu burezi,baharanira ko nta mwana wakererwa ishuri, warisiba cyangwa ngo arivemo.

Yabasabye Kugira indangagaciro zikwiriye ababyeyi, Kwita ku busugire bw'Umuryango, guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye Imibereho y' Umuryango, Kuba intangarugero no guhindura abandi. 

Atangiza iyi nama, umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Musanze Madamu  NYIRAMUGISHA Denyse yavuze ko iyi nama igamije gufatira hamwe ingamba zo kwihutisha iterambere ry’Igihugu, Mutimawurugo abigizemo uruhare.

Agaruka ku byagezweho, umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Musanze Madamu  NYIRAMUGISHA Denyse yavuze ko hakozwe ibikoni by'umudugudu 15, ubukangurambaga ku kurwanya imirire mibi n'ingwingira 3327, haterwa ibiti by'imbuto 6875, hubakwa ubwiherero 1723 n'imirima y'igikoni 2392.

Abitabiriye iyi nama bahawe ikiganiro n’itsinda rya ba Mutimawurugo rigizwe n’Umiuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Madamu UWANYIRIGIRA Clarisse, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima Madamu MUKAYOBOKA Vestine n’Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi Madamu UMUTONI Alice. Ikiganiro kibanze ku ruhare rwa Mutimawurugo mu iterambere ry'umuryango. 

Muri iyi nama kandi habayeho umuhango wo gusinya imihigo ya Mutimawurugo y'umwaka wa 2025-2026, hagati umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Musanze Madamu NYIRAMUGISHA Denyse n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze.