ATI: "KURI NJYE, YOUTH VOLUNTEERS NI IGIHANGO GIKOMEYE NTABONERA INYITO"
Aya ni amagambo agaragaza ibyishimo bikomeye bya MUKAMANZI Jeannette, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Ugushyingo 2021, mu Muhango wo Gusoza Ukwezi Kwahariwe Ibikorwa by'Ubukorerabushake mu Rubyiruko mu Karere ka Musanze, cyabereye mu Murenge wa Kinigi, mu Kagari ka Kampanga, mu Mudugudu wa Muhe.

Uyu MUKAMANZI Jeannette, ni umukobwa w'imfubyi, urera abavandimwe be, ndetse n'izindi mfubyi yakuye mu Kigo cy'Imfubyi cya Nyundo, ubarizwa mu Rubyiruko rw'Abakorerabushake bo mu Murenge wa Kinigi, ari nabo bafashe iya mbere yo gukusanya ubushobozi bwo kumwubakira bakanabisangiza bagenzi babo, nyuma y'aho inzu bari barasigiwe n'ababyeyi yangirijwe n'ibiza.
Jeannette, ati: " Iyo imvura yagwaga nijoro, twararaga duhagaze dutinya ko iyo nzu yatugwira bigeze aho koko iragwa, ubwo dutangira kwigana abakodesha mu busabusa nari mfite ariko by'umwihariko tugashengurwa n'ipfunwe ryo gusuzugurwa cyane n'abaturanyi ndetse n'aho twakodeshaga. Ubu mbonye inzu, ndi SEDO w'Akagari ka Mugari mbikesha kuba muri YVs ."
Muri uyu muhango, kandi, uru Rubyiruko rukora rudategereje igihembo rwo mu Karere ka Musanze, rworoje inka umukecuru NYIRASAFARI Drocelle utishoboye watoranyijwe n'Umurenge wa Kinigi, na we ufite umwana muri uru Rubyiruko, rutanga ihene 15 ku baturage bo mu Mirenge itandukanye, barimo na Youth Volunteers 3, hanatangwa Telefone igezweho ya Common 17 yahawe Youth Volunteer wahize abandi mu Karere, Bwana HAMZA Iddy, Umuhuzabikorwa wa Youth Volunteers mu Murenge wa Muhoza, bihwanye na miriyoni esheshatu z'amafaranga y'u Rwanda (6,000,000RWF).



Hari Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Umukozi mu Ishami ry'Imiyoborere Myiza wari uhagarariye Akarere (Territorial Administration), Intumwa ya YVs ku Rwego rw'Igihugu ikaba n'Imboni yayo mu Ntara y'Amajyaruguru, Umukozi mu Ishami ry'Ubuzima mu Karere ubarizwa muri Komite ya YV ku Rwego rw'Igihugu, ..., bakiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge afatanyije n'Umuhuzabikorwa wa YV ku Rwego rw'Akarere n'abandi.
