ATI: "IBYO TUVUGA BIJYANA N'IBYO DUKORA? ESE IYO BITAJYANYE HAKORWA IKI? HABA SE HARI UBUVUGIZI BWIFUZWA?"
Uyu ni Minisitiri w'Ingabo, akaba n'Imboni y'Akarere ka Musanze, Maj.Gen. Albert MURASIRA, mu Ruzinduko rw'Akazi yagiriye muri aka Karere, kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Werurwe 2022.
Yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Bwana RAMULI Janvier, Inzego z'Umutekano, ku Rwego rw'Intara y'Amajyaruguru no ku Rwego rw'Akarere, na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, akaba yari yahagurukijwe no kureba aho Imihigo y'Akarere y'uyu Mwaka wa 2021/2022 igeze ishyirwa mu bikorwa ndetse n'ishusho y'Akarere muri rusange.

Umushyitsi akigera ahari bubere ibiganiro
Ibi byagaragarijwe mu kiganiro kirambuye cyabereye kuri CPND de FATIMA, mu Murenge wa Muhoza, cyari cyitabiriwe na Biro y'Inama Njyanama y'Akarere, Komite Nyobozi y'Akarere, Abagize Inama y'Umutekano Itaguye, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abayobozi b'Amashami mu Karere n'Abafatanyabikorwa muri Gahunda zitandukanye za Leta.


Umuyobozi w'Akarere mu ijambo ry'ikaze

Minisitiri asuhuza abasangwa, abasobanurira impamvu y'uruzinduko bityo anabasaba gutanga ibitekerezo

Umuyobozi Mukuru w'Ibitario Bikuru bya Ruhengeri, Dr.MUHIRE Philbert, asobanura ibijyanye na Serivisi z'Ubuzima

Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y';Amajyaruguru, Brig.Gen John Bosco RUTIKANGA, agaragaza ibidindiza Imitangire ya Serivisi mu Karere

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bwana NDAYAMBAJE Michel, yizeza abari aho impinduka mu guhangana n'ibibazo byagaragajwe no kugaragaza impinduka

Abari bitabiriye biyemeje kuba umusemburo w'impinduka mu Iterambere n'Imiyoborere Myiza y'aka Karere n'Igihgugu muri rusange
Ashingiye ku bitekerezo byari byagiye bitangwa, ndetse n’inshamake yari yakorewe n’Ubuyobozi bw’Akarere, yagiye inama muri aya magambo: “Nshimishijwe n’uko mwumvise neza icyari cyanzinduye, muhaguruke mwegere abaturage, kugeza ku Isibo, kandi ibyo mubizeje babibone kugira ngo Inzego zose zibone mu rugendo rumwe. Mushake uburyo bushya bwatuma murushaho kugirana imikoranire yihariye n'Abikorera, kugira ngo binjize n’Akarere kinjize bityo imisoro yiyongere, iterambere ryihute, imibereho y’abaturage irusheho kuzamuka bishimire Ubuyobozi”.
Ku bijyanye n’ibibazo bisaba ubuvugizi, by’umwihariko icyo kuvugurura Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, yagize, ati: “Mujye mwicara mubanze mubisesengure neza, mugaragaze icyio mwabikozeho, nk’uruhare rwanyu, kugira ngo ubukora agire aho ahera. Mugabanye inama, izikozwe zifate imyanzuro ihamye kandi hakurukiranwe ishyirwa mu bikorwa ryayo.”
Yasoje yongera kubashimira anabasigira umukoro wo kugaragaza impinduka biyemeje, abasaba kongera imbaraga muri “mobilisation” ariko abasobanurira neza ko mobilization atari amagambo, ko ahubwo ari ibikorwa wakoreye Abaturage kandi ko imitangire myiza ya serivisi ari ifasha umuturage kwifasha. Aha, bakaba basabwe by’umwihariko gukemura ikibazo cy’imirire mibi mu bana, abagore batwite batitabira kwipimisha, ubwitabire buke muri Gahunda ya Ejo Heza na Mituweli, imyinjirize y’imisoro iri hasi, inyubako y’Akarere itajyanye n’igihe n’ibindi.
Ku ruhande rwe, na we akaba yatahanye umukoro wo kuzagaruka bakarebera hamwe niba ibyo bumvikanye bizaba byarashyizwe mu bikorwa no gukomeza kujya inama.