ARAWUHIGUYE BARIYANGA SYLVESTRE: URUGERO RW’IBISHOBOKA MU ISHORAMARI MU KARERE KA MUSANZE
Nk’uko yari yarawuhigiye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubwo yaherukaga gusura Akarere ka Musanze, umwe mu Baturage bo mu Murenge wa Kinigi, Bwana BARIYANGA Sylvestre, yesheje umuhigo wo kwiyubakira “Station ya Essence”, yuzuye mu Murenge wa Nyange, mu Kagari ka Cyivugiza, mu Mudugudu wa Rugeshi, ku Muhanda Musanze-Kinigi, munsi y’ahazwi nka “Rond Point”, ku bufatanye na SP.
Umuhango wo kuyitaha ku mugaragaro ukaba wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Werurwe 2022, aho Umushyitsi Mukuru yari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, wari kumwe n’Uhagarariye SP, Madamu UMUBYEYI Chantal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Bwana NDAYAMBAJE KARIMA Augustin, n'abaturage muri rusange.


Iyi Station, SP PETROLELIUM STATION, yuzuye itwaye amafaranga asaga miriyoni magana abiri na mirongo itatu n’umunani n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu na kimwe y’u Rwanda (238,251,000RWF), ikaba yarahaye akazi abaturage 9000, by’umwihariko abo mu Mirenge ya Nyange na Kinigi begeranye nayo, kandi ubu bose bakaba bari muri EJO HEZO.
Abayigana bazajya bahabwa serivisi zitandukanye zirimo Gaz, Essence, Mazout, Garage, Ikinamba, Parking n’ibindi bavunikaga bajya gushakira mu Mujyi wa Musanze ndetse binace burundu ubucuruzi butemewe bwakorwaga na bamwe mu bacuruzi bayicururizaga mu majerikani ikaba yaba n’intandaro y’inkongi y’umuriro.
Mu mpanuro zatanzwe,hashingiwe ku rugero rufatika rw'iki gikorwa cy’indashyikirwa, Umushyitsi Mukuru, n''abandi bafashe umwanya w'ijambo, yashimiye BARIYANGA imbere y’abaturage bityo aboneraho kubashushikariza gutinyuka bagashora imari mu bikorwa by'iterambere binini nk’ibi kandi anabizeza ko Ubuyobozi bubari hafi igihe n’imburagihe muri uru rugamba rw’iterambere, kubera ko imbaraga z’Igihugu ari abaturage bacyo, ishema ryacyo rikaba umuturage ubayeho neza.

Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA

Madamu UMUBYEYI Chantal
Muri uyu muhango, tubamenyeshe ko uretse ubusabane, hanatanzwe k ubuntu essence y’ibihumbi bitanu by’u Rwanda (5,000RWF) kuri buri mu motari mu bari bawitabiriye.

Dutekereze kure!