AMBASADERI W'IGIHUGU CYA ZIMBABWE MU RWANDA YAGIRIYE URUZINDUKO RW'IMINSI IBIRI MU KARERE KA MUSANZE.
Mu gitondo cyo kuwa 15/08/2022, Umuyobozi w'Akarere Bwana RAMULI Janvier ari kumwe n'Abayobozi b'Abakarere Bungirije, Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana MPUHWE RUCYAHANA Andrew n'Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Mme KAMANZI Axelle, bakiriye Nyakubahwa Ambasaderi w'Igihugu cya Zimbabwe mu Rwanda Madamu Charity MANYERUKE.

Baganiriye ku bufatanye bwifuzwa hagati y'Akarere ka Musanze na kamwe mu Turere cyangwa umwe mu Mijyi byo mu Gihugu cya Zimbabwe.
Mbere yo gusura ibikorwa bitandukanye cyane cyane bifite aho bihuriye n'umwihariko w'Akarere ka Musanze k'ubukerarugendo, Bamugejejeho umwihariko w'Akarere ka Musanze n'amahirwe ahari mu bijyanye n'ubukerarugendo n'ishoramari.Yari aherekejwe n'Umujyanama muri Ambasade ya Zimbabwe mu Rwanda Bwana Takaedzwa Kwenda bari kumwe n'umukozi wa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu Rwanda Bwana Théogène TWAHIRWA.

Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwabo basuye ahantu hatandukanye higanjemo ahakorerwa ibikorwa bijyanye n'ubukerarugendo mu Karere. Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwabo basuye ibikorwa bitandukanye biherereye mu Murenge wa Kinigi aribyo ELLEN DEGENERES CAMPUS ikora ubushakashatsi k'ukubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima no kubungabunga Ingagi muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, ONE & ONLY GORRILLAS' NEST Hotel, RDB - Musabze Headquarters na GORILLA GUARDIANS VILLAGE (Iby'Iwacu). Ahasuwe hose batemberejwe aho bakorera banabasobanurira ibyo bakora. Umukozi wa RDB - Musanze Bwana BAYINGANA Francis yabasobanuriye Serivisi zose zitangwa kuri ba mukerarugendo.



Ku munsi wa 2 w'uruzinduko rwabo, kuwa 16/08/2022, basuye CLASSIC LODGE Hotel, IPRC MUSANZE & RED ROCKS CULTURAL Center biherereye mu Murenge wa Nkotsi banasuye MY HILL ECO LODGE ku kiyaga cya Ruhondo mu Murenge wa Gashaki.

Bishimiye cyane uruzinduko bagiriye mu Karere ka Musanze. Bashimiye Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze ukuntu bwabakiriye n'ukuntu bwabafashije kumenya byinshi bizashingirwaho mu gufasha abashoramari bo mu Gihugu cya Zimbabwe guhitamo ibyazashorwamo imari cyane cyane mu rwego rw'ubukerarugendo n'amahoteli.

Uruzinduko rwasojwe no kumushyikiriza impano nk'urwibutso rwuko basuye Akarere ka Musanze.
KAMANZI Jean Bosco