AMATORA Y'ABAGIZE KOMITE Y'IHURIRO RY'ABANA KU RWEGO RW'AKARERE KA MUSANZE YITABIRIWE KU KIGERO CY'IJANA KU IJANA

Nkuko byari biteganyijwe, kuri uyu wa gatanu tariki ya 09/09/2022, ku rwego rw'Akarere ka Musanze habaye amatora y'Abagize komite y'Ihuriro ry'abana. Abagize Inteko itora bari abagize Komite z'Ihuriro ry'abana zatowe mu Mirenge 15 igize Akarere ka Musanze. Ubwitabire bwabaye 100% .

Ni amatora yanitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana RAMULI Janvier wari kumwe n'Umuyobozi w'Ingabo zikorera mu Turere twa Burera, Musanze na Gakenke Col Nelson RWIGEMA, intumwa ya NCDA Mme NIRAGIRE Betty n'abafite abana mu nshingano ku rwego rw'Akarere n'Imirenge. Igishimishije kandi hari na bamwe mu babyeyi baje baherekeje abana babo. Amatora yayobowe n'umukorerabushake wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora Bwana NSANZABAGANWA Alexis.

Umuyobozi w'Akarere yakurikiranye uko iki gikorwa cyagenze. Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere yashimiye cyane abana batowe, aboneraho no kubasaba gukomeza gukunda ishuri cyane ko mu myaka iri imbere aribo bazavamo abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, inzego z'umutekano, inzego z'abikorera,... Amatora yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure.

Abatowe bagize Komite y'Ihuriro ry'abana ku rwego rw'Akarere ni aba bakurikira:

Perezida: MIZERO Jean Aimé Fidèle - Busogo

Visi Perezida: MUKAPASIKA Angelique - Nkotsi

Umunyamabanga: IZERE Fréderic - Shingiro

Umujyanama 1: TETA Oliane - Musanze

Umujyanama 2: ABAYISENGA Bless - Shingiro

Uhagarariye abafite ubumuga: HASHIMWIMANA Joseph Gisa - Musanze.

Twifurije abatowe bose ku rwego rw'Akarere, Imirenge n'Utugari kuzasohoza neza inshingano batorewe.

Kamanzi Jean Bosco

Ag PRMCO