Amashuri abanza n'ayisumbuye yibutse Jenoside Yakorewe Abatutsi
Kuri iki Gicamunsi, Mu bigo by'amashuri byo mu Karere Ka Musanze, habaye igikorwa cyo Kwibuka abari abanyeshuri, abarezi, abayobozi b'ibigo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ku rwego rw’Akarere, iki gikorwa cyabereye muri Stade Ubworoherane, cyitabirwa b’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Bwana Kayiranga Theobald. Muri iyi Sitade hateraniye ibigo byo muri Muhoza, Cyuve na Musanze. Iki gikorwa cyabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka rwatangiriye kuri Sitade Ubworoherane rugana ku Rwibutso rw'Akarere, aho abanyeshuri n’abarezi bunamiye inzirakarengane zihashyinguye, bakanasobanurirwa amateka y'Urwibutso rwa Cour d'Appel.
Visi Meya Kayiranga Theobald yabwiye abanyeshuri ko Jenoside itegurwa kandi ikanashyirwa mu bikorwa na Leta. Aha ni ho yahereye ashima Leta Nziza y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, yongeye guhuza abanyarwanda bakagira amahirwe angana mu buzima bwose bw’igihugu harimo n’uburezi. Yasabye abanyeshyuri n’abarezi babao kurangwa n'umuco wo gukunda igihugu n'indangagaciro z'umuco nyarwanda.
Visi Perezida wa Kabiri wa Ibuka mu karere ka Musanze Bwana Musabyimana Kalisa Claude yasobanuriye abanyeshuri amateka y'Urwibutso rw'Akarere ruri ahahoze Urukiko rw'ubujurire rwa Ruhengeri, agaruka ku buryo Abatutsi biciwe ahatangirwa ubutabera. Mu ijambo rye, yashimiye Inkotanyi zabohoye igihugu zikarokora Abatutsi bicwaga bazira uko bavutse, asaba abanyeshuri ko igihe bemerewe gukoresha telephone bajya bafata iya mbere mu kunyomoza abapfobya Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye. Yasabye abarezi kurera abana neza kugira ngo bazavemo abanyarwanda bazima bazira ingengabitekerezo ya Jenoside, gukomeza gufasha abarokotse Jenoside gukira ibikomere no kubahugura ku buryo bwo kwiteza imbere.
Bwana Nduwayesu Elie yatanze ikiganiro kigaruka ku mateka y'itegurwa n'ishyirwa mu bukorwa rya Jenoside yakorwe Abatutsi. Yibutsa urubyiruko ko arirwo ababyeyi batezeho u Rwanda rwiza twifuza, abasaba guharanira kumenya amateka y'ukuri, kwirinda no kurwanya abayagoreka.