Amakipe azaserukira Intara akomeje imyiteguro

Mu mikino wa Football, mu byiciro byombi; abahungu n’abakobwa, Intara y’Amajyaruguru izaserukirwa n’Akarere ka Musanze mu Irushanwa Umurenge Kagame Cup 2025 ku rwego rw’Igihugu. Aya makipe akomeje imyiteguro y’imikino izayahuza n’amakipe azaturuka i Rutsiro na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, kandi ashimangira ko azatahana intsinzi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Gicurasi 2025, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Bwana NSENGIMANA Claudien yasuye Abakinnyi b'Ikipe ya Kimonyi ihagarariye Akarere ndetse n'Intara y'Amajyaruguru mu Mikino y'Umurenge KAGAME CUP 2024 - 2025. 

Umuyobozi w’Akarere yasabye abakinnyi gukomeza kwitegura neza amarushanwa kandi bakitwararika ku mabwiriza ayagenga. Yabasabye kwirinda kuzakinisha umukinnyi utujuje ibisabwa, ahubwo ko bakomeza bagahuza imbaraga kandi buri wese agaharanira guhesha ishema Akarere ka Musanze n'Intara y'Amajyaruguru.

Mu rwego rwo kwitegura intsinzi mu mikino inyuranye, umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yijeje abakinnyi ko Akarere gakomeza kubaba hafi, kakabashakira ibizabafasha byose kugira ngo bitware neza.  Ikipe ya Kimonyi izakina n'Umurenge wa Bwishyura wo mu Karere ka Karongi ku cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025 ku Kibuga cya Mbonwa kiri mu Murenge wa Rubengera saa cyenda. Ikipe y'Abakobwa ba Cyuve izakina n'Umurenge wa Murunda ku Kibuga cya Bugabo cyo mu Karere ka Rutsiro ku isaha ya saa sita z'amanywa. 

Amakipe yombi akomeje imyiteguro kandi yasezeranije umuyobozi w’Akarere ko bazaha ibyishimo Abanyamusanze batsinda amakipe bazahura na yo kandi bakegukana ibikombe.