AMAHUGURWA KU IKORESHWA RY’INGENDO ZIDAHUMANYA IKIRERE MU MUJYI WA MUSANZE

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, mu Karere ka Musanze, hasojwe amahugurwa y’iminsi ibiri ajyanye no kugaragaza imihanda n'inzira by'ingendo zidahumanya ikirere no gukoresha ikoranabuhanga mu kugaragaza ubwo buryo mu Mujyi wa Musanze, yaberaga kuri Best View Hotel kuva ejo tariki ya 04 Kamena 2021.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Akarere, Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Ikigo cya GGGI (Global Green Growth Institute), UNEP, citybuddiz na EnabelinRwanda, akaba yarahawe abantu batandukanye bakorera mu Nzego z’Ibanze, barimo na bamwe mu Rubyiruko rw’Abakorerabushake muri aka Karere.

Nyuma yo gukurikirana amahugurwa kuri iyi gahunda yashimishije ikanatangaza benshi, ku munsi wa kabiri watangiye abitabiriye bazenguruka Umujyi ku magare, bagaragaza ibyo bungukiyemo, aho Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, wari uhagarariye Ubuyobozi bw’Akarere muri iyo minsi yombi, yayasoje ashimira aba Bafatanyabikorwa ku bw'iki gikorwa kirimo udushya twinshi, tugiye kunganira Ubuyobozi bw’Igihugu mu gusigasira ibyagezweho binyuze mu kumenya amahirwe ahari no kuyabyaza umusaruro binyuze mu kumenya guhangana n’imbogamizi zadukoma mu nkokora, zirimo no kubungabunga ibidukikije.

Ku ruhande rwabo, yaba MININFRA ndetse na GGGI, abari bahagarariye izi Nzego zombi, abo ni Bwana Janvier TWAGIRIMANA  (In Charge of Transport, External Links and Donors Coordinator) na Madamu Michelle DeFreese (GGGI Senior Green Growth Officer), bizeje Akarere ko ubu bufatanye bukomeje bityo ko  ibikorwa bijyanye nabwo bikaba bikiza.  

Aya mahugurwa akaba yari yanateguwe muri gahunda zijyanye no Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amagare.

Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA mu ijambo ry'ikaze

Intumwa ya MININFRA isobanura impamvu nyamukuru y'aya mahugurwa

Uwari uhagarariye GGGI atanga ikiganiro

Umukozi muri OSC y'Akarere wa MINIFRA ukurikirana ibikorwa bya GGGI

Mu gihe cyo gutanga Certificates

Bazenguruka ibice bitandukanye by'Umujyi wa Musanze ku magare