Amadini n’Amatorero yiyemeje gufatanya n’Akarere kurwanya igwingira n’Imirire Mibi mu Bana
Kuri iki gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 22 Kamena, mu Karere ka Musanze hateranye inama yahuje abahagarariye Amadini n’Amatorero, Ishami ry’Ubuzima ry’Akarere ndetse n’abayobozi b’Ibigo Nderabuzima, hagamijwe kungurana ibitekerezo ku buryo bwo gukangurira abaturage kugira imirire iboneye no kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi mu bana.
Iyi nama yayobowe na Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Theobald Kayiranga, ari kumwe n’uhagarariye Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero (RIC) mu Karere ka Musanze, Pasiteri Jonas Matabaro Mporana.
Mu kiganiro cyatanzwe, abahagarariye Amadini n’Amatorero bagejejweho ishusho rusange y’ikibazo cy’igwingira mu Karere ka Musanze, hagaragazwa aho ikibazo kigeze n’ingamba zitandukanye ziri gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kurandura iki kibazo.
Visi Meya Kayiranga Theobald yagaragaje ko uruhare rw’Amadini n’Amatorero ari ingenzi cyane mu bukangurambaga bwo guteza imbere imirire myiza, kubera ko bafite uruhare rukomeye mu kugera ku baturage no kubafasha guhindura imyumvire ku bijyanye no kwita ku mikurire myiza y’abana.
Abahagarariye Amadini n’Amatorero bashimangiye ubushake bwabo bwo gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage akamaro k’imirire iboneye, kwita ku bana ndetse no gukumira indwara ziterwa n’imirire mibi.
Mu gusoza inama, hafashwe umwanzuro wo gukomeza ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye kugira ngo ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana kirandurwe burundu, bityo abana b’Akarere ka Musanze bakure bafite ubuzima bwiza kandi bubafasha kugera ku iterambere rirambye.