AKARERE KA MUSANZE KIFURIJE ABANYARWANDAKAZI BOSE UMUNSI MWIZA W'ABAGORE

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Werurwe 2021, u Rwanda rwifatanije n'Isi mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka, uba ku itariki nk'iyi, ukwezi nk'uku. Insanganyamatsiko y'uyu Mwaka iragira, iti: "Munyarwandakazi, Ba ku Ruhembe mu Isi Yugarijwe na COVID-19."

Gusa kubera ibihe turimo kubera COVID-19, nta birori byabayeho, ariko ku Rwego rw'Akarere ka Musanze, Itsinda ry'Abadamu ryari riyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza  y'Abaturage, Madamu KAMANZI Axelle, ryifatanije n'Umurenge wa Kimonyi, aho basuye Igikoni cy'Umudugudu bakanagaburira abana mu Kagari ka Kivumu, mu Mudugudu wa Musezero.

Muri uyu Murenge kandi, uretse muri aka Kagari, iri tsinda ryanitabiriye ibikorwa byo kuremera abadamu 2 bahawe inka muri Gahunda ya Girinka, abadamu 2 bahabwa amatungo magufi (ihene).

Aha, bamwe mu bagore bo muri uyu Mudugudu kandi banaremeye UZABAKIRIHO Jacques, umugabo baturanye uhereutse kugira ibyago byo kubura umudamu mugenzi wabo, witabye Imana amusigiye abana 3, yitayeho uko ashoboye kose kugeza n'ubwo ajya afata ingobyi akajya gushakisha icyo barya ahetse uwari ukiri ku ibere; dore ko aba no mu nzu y'inkodeshanyo, bakaba bamushyikirije ibiseke by'imyaka.

Uretse ibi bikorwa byo kuremera byavuzwe haruguru kandi, hanatanzwe n'amasabune yo gufura yo mu bwoko bwa tembo yahawe abagore n'abageze mu zabukuru batishoboye muri rusange, ku nkunga ya CROIX-ROUGE y'u Rwanda, yari ihagarariwe naa Madamu MUKABALISA Felicite, Umuhuzabikorwa wayo mu Karere ka Musanze n’aka Burera, muri uyu muhango.

                 

                 

                  Abagore borojwe inka n'amatungo magufi

                 

                 

                  Bamwe mu badamu baremera UZABAKIRIHO

                 

                  Aba ni bamwe mu baturage bahawe inkunga y'amasabune.

Ubutumwa bwatanzwe bwahurije ku gushishikariza abagize imiryango kurushaho guhuriza hamwe imbaraga muri gahunda zijyanye no kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho myiza y’Abaturarwanda bahereye mu ngo zabo, hanazirikanwa urugamba twatangiye kandi tukirimo rwo gukumira ikwirakwizwa ry'iki cyorezo cya Koronavirusi.  By'umwihariko, abagore bahamagariwe guhora basigasira agaciro basubijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika no kugaragaza ko ari ba Mutimawurugo koko.

                 

                  Umushyitsi Mukuru ashimira anatanga impanuro