AKARERE KA MUSANZE KASHYIKIRIJWE IGIHEMBO: KIJYANYE N’IKI?
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, yakiriye mu Biro bye Intumwa z’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, “RALGA”, zasuye Akarere mu rwego rwo kugashyikiriza Igihembo kagenewe, nk'umwe mu Banyamuryango bayo bitwaye neza mu gutanga umusanzu kandi ku gihe.
Uretse gutanga iki gihembo kandi, uru ruzinduko rw’izi ntumwa za RALGA, Bwana Bernard BANAMWANA na Aimable KABANDA, rukaba rwanahujwe no gukora ubukanguramabaga ku musanzu ujyanye na gahunda yo kubaka “Local Government Institute".
Umuyobozi w’Akarere yabashimiye muri aya magambo: "Tubashimiye abashimiye byimazeyo ubufatanye mudahwema kutugaragarizaa muri rusange n'irishimwe mwatugeneye by'umwihariko, bityo tukaba tubizeje kurushaho kubusigasira no kubwubakiraho mu kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Murakoze cyane."