AKARERE KA MUSANZE KAMAZE KUBA IGICUMBI CY'ABASHYITSI BASURA U RWANDA
Ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Nzeri 2021, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, yakiriye Itsinda ry'Abashyitsi bo mu Gihugu cya ZIMBABWE, bayobowe na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Felix Mhona Tapiwa, wari kumwe na Ambasaderi wabo mu Rwanda no mu Burundi, Prof.Charity Manyeruke, basuye Akarere ka Musanze mu Ruzinduko rw'Akazi barimo mu Rwanda.



Impamvu nyamukuru y'uru ruzinduko kwari ugusangira ubunararibonye mu bijyanye n'ibikorwaremezo, bityo, nyuma y'ikiganiro gito cyabereye ku Karere, bakaba basuye Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi, batangariye cyane ubwo batambagizwaga bimwe mu bice biwugize, nk'ibyiza byiyongera mu bindi bishimangira ishusho y'Ubuyobozi Bwiza buri mu Gihugu, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.








Dusoze tubamenyesha ko aba bashyitsi bari baje baherekejwe n'Intumwa ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Bwana MULISA Daniel.
Uruzinduko rwasojwe abashyitsi n'abasangwa bishimira umubano uri hagati y'Ibihugu byombi.
