AKARERE KA MUSANZE KAGIRANYE AMASEZERANO Y'UBUFATANYE N'ISHYIRAHAMWE RY'UMUKINO W'AMAGARE MU RWANDA "FERWACY"
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2022, hashyizwe umukono ku masezerano y'ubufatabye y'imyaka itatu (3) "MoU" hagati y'Akarere ka Musanze n'Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda "FERWACY". Aya masezerano ku ruhande rw'Akarere yashyizweho umukono na Nyakubahwa Mayor RAMULI Janvier naho ku ruhande rwa FERWACY yashyizweho umukono na Perezida wayo Bwana Abdallah MURENZI.
Aya masezerano agamije guteza imbere umukino w'amagare mu Karere ka Musanze no gufasha gutegura amarushanwa y'isiganwa ku magare rizajya rikorwa buri mwaka "MUSANZE GORILLA RACE" hagamijwe gushaka abakiri bato bafite impano yo kwitabira no gukina umukino w'amagare kugira ngo bafashwe kuzamura impano zabo. Mu gusinya aya masezerano y'ubufatanye hari hari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana KANAYOGE Alex, Ushinzwe imirimo rusange Bwana NTAWUMENYUMUNSI Alphonse n'Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere Myiza Bwana TWIZERIMANA Clement. Ku ruhande rwa FERWACY hari hari kandi Visi Perezida wa II Mme KAYIREBWA Liliane n'abandi bayobozi muri FERWACY barimo MUNYANKINDI Bénoît na NKURANGA Alphonse. Hashimwe ubu bufatanye.
Muri uyu mwaka wa 2022 hateganyijwe ko hazaba isiganwa rya mbere ry'umukino w'amagare ku bufatanye bw'Akarere ka Musanze na FERWACY. "Musanze Gorilla Race" ya mbere biteganyijwe ko izabera mu Mirenge itandukanye y'Akarere ka Musanze no mu Mujyi wa Musanze by'umwihariko. Imirenge isiganwa rizageramo kuwa 5 tariki ya 16 Ukuboza 2022 ni Imirenge 10 ariyo Kinigi, Nyange, Cyuve, Muhoza, Musanze, Kimonyi, Gataraga, Busogo, Muko na Nkotsi. Biteganyijwe ko isiganwa ry'ababigize umwuga kuri uriya munsi rizabimburirwa mu gitondo (mu Mujyi wa Musanze) n'abatwara amagare asanzwe (pneus ballon) hagamijwe kureba abakiri bato bafite impano yo gutwara amagare kugira ngo bazafashwe kuzamura impano zabo. Ababyifuza baziyandikisha ku buyobozi bwa Koperative y'abatwara amagare mu Karere ka Musanze "CVM".
Abifuza kwamamaza ibikorwa byabo mu gihe cy'isiganwa n'amagare nabo bahawe ikaze. Ababyifuza basabwe kwegera ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze, Urugaga rw'Abikorera "PSF" mu Karere ka Musanze cyangwa se ubuyobozi bwa FERWACY. Uyu aba ari umwanya mwiza w'ubukangurambaga cyangwa kwamamaza kuko ari igikorwa cyitabirwa na benshi barimo n'ibitangazamakuru byinshi mu ngeri zitandukanye (ibyandika, amaradiyo ndetse na za televiziyo). Musanze Akarere k'ubukerarugendo gafite n'ubwiza nyaburanga kubera imisozi, ibirungan'ikiyaga cyiza cya Ruhondo kagendwa na benshi. Bityo, iri siganwa ry'amagare ngarukamwaka rizitabirwa n'abantu benshi mu ngeri zitandukanye.
Kamanzi Jean Bosco
Ag PRMCO