ABITABIRIYE SIPORO RUSANGE #CarFreeDay MU MUJYI WA MUSANZE BASHIMIWE UBWITABIRE BANASABWA KWIRINDA KURYA UMUNYU MWINSHI, AMAVUTA MENSHI N'ISUKARI NYINSHI.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 23/10/2022, mu Mujyi wa Musanze mu Murenge wa Muhoza, kuva saa 06h30 hakozwe Siporo rusange izwi nka #CarFreeDay. Iy'uyu munsi yitabiriwe n'abantu benshi mu ngeri zitandukanye barimo n'Abayobozi b'Akarere. Muribo harimo Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze Bwana NDAYAMBAJE Michel, Umuyobozi w'Akarere Bwana RAMULI Janvier, abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere barimo Deputy Bde Commander Lt Col KABANDA Peter, DPC - Musanze SP Elvis MUNYANEZA, abahagarariye RCS ndetse n'Abayobozi mu Ishuri Rikuru rya Polisi "NPC - Musanze".

Siporo rusange y'uyu munsi yanitabiriwe n'abaturage benshi mu ngeri zitandukanye barimo urubyiruko, abakuze n'Abayobozi mu Midugudu, Utugari n'Umurenge wa Muhoza. Hakozwe Siporo yo kugenda n'amaguru, kwiruka n'imyitozo ngororamubiri isoza yakorewe muri Stade Ubworoherane nyuma yo gukoresha icyerekezo: GOICO Plaza ➡️ Ibereshi rya 6 ➡️ Karere ➡️ Mpenge ➡️ Sunrise ➡️ Nyarubande ➡️ Giramahoro ➡️ Stade Ubworoherane. 

Mu butumwa bwatanzwe nyuma ya Siporo rusange y'uyu munsi, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze n'Umuyobozi w'Akarere bashimiye cyane abitabiriye siporo rusange y'uyu munsi barimo abahagarariye inzego z'umutekano Ingabo, Police na RCS, abayobozi mu byiciro bitandukanye, abaturage barimo n'urubyiruko. Babibukije ko gahunda yo gukora siporo mu buryo buhoraho ari ingenzi cyane kuko bifasha abaturage kugira ubuzima bwiza buzira umuze bityo bakitabira umurimo ari nawo soko y'iterambere ry'ubukungu n'iry'imibereho myiza. Basabwe kuzajya bitabira gukora siporo buri gihe no kwitabira Siporo ya bose #CarFreeDay isanzwe iba kabiri buri kwezi.

Mu butumwa bwe, DG w'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri Dr MUHIRE Philbert, yagarutse ku kamaro ka Siporo muri rusange: gukumira no kurwanya indwara zitandura "NCDs" nk'umuvuduko w'amaraso, indwara y'igisukari (diabète), indwara zo mu mutwe, umunaniro n'umuhangayiko bikabije, indwara z'impyiko,... Aha niho yaboneyeho umwanya wo gusaba abitabiriye siporo rusange kwirinda kurya umunyu mwinshi (cyane cyane umunyu mubisi wongerwa mu biryo ku meza), kwirinda kurya amavuta menshi, kwirinda kunywa isukari nyinshi, kwirinda kunywa itabi, kwirinda kunywa inzoga nyinshi,.... Yasabye kurushaho kwita ku mirire abantu barya indyo yuzuye yiganjemo ibirinda indwara. Yasoje asaba Anita gukora siporo rusange *gukumira no kwirinda Icyorezo cya EBOLA cyagaragaye mu Gihugu cy'abaturanyi cya Uganda birinda cyane cyane ingendo zitari ngombwa muri kiriya Gihugu cyavuzwe hejuru.

Ku bufatanye n'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, ababyifuza bapimwe indwara zitandura "NCDs" ku buntu. Uyu munsi hapimwe indwara y'umuvuduko w'amaraso n'indwara y'igisukari (Diabète). Siporo rusange y'uyu munsi yagenze neza.

 

Kamanzi Jean Bosco

Ag PRMCO