ABIKORERA BO MU KARERE KA MUSANZE BIBUTSE KU NSHURO YA 27 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA MU 1994
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu Gatatu tariki ya 09 Kamena 2021, Itsinda ry'Abikorera bo mu Karere ka Musanze, bari bahagarariye abandi, bayobowe na Perezida wabo ku Rwego rw'Akarere, Bwana TURATSINZE Straton, bahuriye mu Gikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uretse iri tsinda ryavuzwe haruguru, iki gikorwa cyanitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, wari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Visi Perezida wa Mbere wa PSF ku Rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, Bwana HABIYAMBERE John, Umuhuzabikorwa wa CNLG mu Karere ka Musanze na Burera, Uhagarariye Perezida wa IBUKA mu Karere, Perezidante wa AVEGA mu Karere n'abandi.
Abitabiriye bakoze Urugendo berekeza kuri Monument yubatswe ahahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri, Inzu y'Ubutabera yiciwemo imbaga y'Abatutsi aho kuyirokokeramo, bakomeza bajya ku Rwibutso rwa Muhoza, nyuma bagaruka baza mu Cyumba cy'Inama cy'Akarere, ahabereye igikorwa cyo kuremera bamwe mu Barokotse Jenoside Batishoboye hatangwa Sheki ya miriyoni ebyiri n'igice z'amafaranga y'u Rwanda n'ibiribwa bitandukanye.
Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku kwihanganisha Abarokotse Jenoside, gushimira Ingabo zahagaritse Jenoside zikanabohora u Rwanda, hanagarukwa no ku ruhare rw'Abikorera mu buzima bw'Igihugu bwa buri munsi kubera Ubuyobozi Bwiza.
Twibuke Twiyubaka!

Ahahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri: Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Muhoza asobanura amateka yaho



Bamwe mu bitabiriye bashyira indabo ku mva

Umuyobozi w'Akarere atanga ubutumwa bujyanye n'umunsi