Abikorera biyemeje kunoza imikoranire n'ubuyobozi bw'inzego zibanze
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Kayiranga Theobald, yagiranye inama n’ibyiciro binyuranye by’abikorera mu karere ka Musanze. Iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kunoza imikorere no gushimangira ubufatanye hagati ya PSF n’Akarere.
Ni inama yitabiriwe kandi na Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Musanze, Abanayamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abaperezida ba PSF ku rwego rw’imirenge, ndetse n’abashinzwe iterambere ry’ubucuruzi no guteza imbere imirimo ku rwego rw’umurenge. Kunoza imikorere no gushimangira ubufatanye ni ingingo yagarutsweho muri iyi nama, yagarageje ko ari ngombwa mu rwego rwo kuzamura ibipimo by'imikorere by'Urugaga rw'Abikorera no guhuza imbaraga hagamijwe kugera ku musaruro ushimishije.
Atangiza iyi nama, umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yavuze ko PSF igira uruhare rukomeye mu guteza imbere igihugu, ashima Abanyamuryango b’Urugaga rw’abikorera muri Musanze ku byo bagezeho, anabakangurira kongera imbaraga aho bitangenze neza. Mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire, ni ngombwa ko hamenyekana imibare y’ukuri y’abikorera muri buri murenge. Aha ni ho umuyobozi w’Akarere yahereye asaba abahagarariye PSF ku rwego rw’umurenge kunoza icyo gikorwa.
Yagize ati: “Mugomba gukora uburyo bushoboka bwose ngo hamenyekane umubare w’abikorera”. Iki gikorwa kikazagerwaho hitawe ku gukorana n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, kuko ari bashinzwe gukurikirana ibikorwa byose bikorerwa mu murenge. Meya Nsengimana Claudien yabivuze muri aya magamabo; ”Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge aba ashinzwe ibiri mu murenge byose.”
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Bwana Kayiranga Theobald yavuze ko PSF yagiranye amasezerano n’Akarere yo kugira imikoranire n’ubufatanye mu kurwanya abanyereza imisoro. Yagize ati: "Binyuze mu bufatanye hagati y’impande zombi, bizafasha kumenya neza umubare w’abacuruzi mu mirenge bayoboye no gushakira igisubizo abacuruzi banyereza imisoro.” Visi Meya Bwana Kayiranga Teobald yavuze kandi ko abacuruzi bakwiye guhugurwa kuri PSF, bakayimenya, bakamenya n’uburyo ishobora kubafasha igihe bahuye n’ibibazo mu bucuruzi bwabo.