Abayobozi b’Ibigo by’amashuri mu njishi yo gukemura ibibazo byugarije abaturage
Binyuze mu mikino itandukanye yateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ku bufatanye n’abayobozi b’Amashuri, Abayobozi b’ibigo by’amashuri, ababungirije bashinzwe Amasomo n’abashinzwe imyitwarire ndetse n’abashinzwe umutungo bo mu karere ka Musanze bakusanyije Miliyoni 3,600,000 Rwf yo gufasha imiryango itishoboye gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza.
Ni imikino yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025, ibera ku kibuga gishya kizwi nk’ikibuga cya Toni, giherereye mu Murenge wa Musanze, hafi y’ishuri rya Ecole de Sciences de Musanze. Hakinwe umupira w’amagauru mu cyiciro cy’abagore n’icyabagabo, hakinwa na volleyball yahuje abagabo. Iyi mikino yose yakinwe n’abakozi n’;abayobozi ku rwego rw’Akarere hamwe n’abayobozi mu byiciro bitandukanye b’Ibigo by’Amashuri.
Abayobozi b’amashuri bahamya ko umwana adashobora gukurikira neza mu gihe imibereho ye itari myiza, bityo ko uruhare rwabo ari ngombwa mu kubaka umjuryango nyarwanda utekanye. Madamu Uwizera Marie Grace, umucungamutungo, yagize ati: "Tugomba gushyigikirana mu buryo bwose bushoboka Leta hari ibyo ifasha ibigo by’amashuri natwe rero uruhare rwacu rurakenewe mukubaka umuryango nyarwanda tutabihariye akarere gusa ,…Abishize hamwe ntakintu kijya kibananira”.
Iyi mikino yabaye umwanya mwiza wo gusabana no kugaragaza ubufatanye mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’Abaturage birimo ubwiherero butujuje ibisabwa, kurarana n’amatungo, umwanda n’ibindi, nk’uko byemezwa na Bwana Emmanuel Nizeyimana, Umuyobozi wa GS Musanze ya mbere, akaba na Duwaye w’abayobozi b’ibigo by’amashuri
Yaavuze ko Igikorwa cy’imikino kirimo amasomo y’ingenzi abafasha mu gufata ingamba zo kurushaho kunoza akazi kabo nk’abarezi. Yagize ati: "Tumaze kubona ko abana bacu batatsinze neza ibizamini bya Leta niyo mpamvu twavuze ngo reka tubinyuze mu mikino Umuyobozi wese uri aha ngaha azahave afite ingamba.”
Yakomeje agira ati: "kubera ko kugira ngo utsinde uba wakoze ‘recruitment’ nziza washyize abakinnyi beza mu kibuga bivuze ko ibi byiciro byose twahuriye aha nibyo bigize amashuri, iyo umuntu atsinzwe abibonamo isomo ikindi twagize ngo dusabane ariko tunatange ubufasha ku baturage bacu aho twateganyije amabati 30 kuri buri muryango wagiye utoranywa kugira ngo abaturage bakomeze kugira imibereho myiza.”
Twagirimana Jean de Dieu Umuyobozi wa GS Kampanga akaba anahagarariye n’imikino mu mashuri yagize ati: "Kuri twe nk’abayobozi b’ibigo by’amashuri iyi mikino n’umwanya mwiza wo guhura n’abayobozi bacu ku karere, kugira ngo tuganire uburyo dushobora gushyira mu bikorwa inshingano zacu, Ikindi n’umwanya mwiza wo gushishikariza abayobozi b’ibigo by’amashuri gukunda siporo ndetse bakayikundisha n’abana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien yashimiye aba bayobozi b’Ibigo by’amashuri ku gikorwa cyiza bakoze. Yagize ati: ”Intego nyamukuru y’iyi mikino ni ukugira ngo ubuyobozi bwegere abaturage, by’umwihariko ndashimira byimazeyo abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye ku bufatanye mu gukemura ibibazo by’abaturage aho bakusanyije iyi nkunga.”
Muri Football, Ikipe y'abayobozi n'abakozi b'Akarere y'Abagabo yatsinzwe 7-2. Mu cyiciro cy'Abagore, Akarere katsinze 3-0. Muri Volley, ikipe y'Akarere itsinda iy'Abayobozi b'amashuri.