Abayisilamu bizihije umunsi mukuru wa EId Al Adha

Kuri uyu wa 6 Kamena 2025, Abayisilamu bo mu Karere ka Musanze bazindukiye mu Isengesho ryo kwizihiza Umunsi Mukuru w'Igitambo, Eid Al Adham, bazirikana igihe Ibrahim yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cye. 

Iri sengesho ryabereye muri Kuri Stade Ubworoherane, ryitabirwa n’Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Bwana Kayiranga Theobald. 

Muri uyu munsi mukuru w’igatambo, Umunsi mukuru w'ibyishimo no kwimakaza urukundo n’ubusabane mu bantu, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Bwana Kayiranga Theobald yashimiye Abayisilamu ubufatanye bagirana n'inzego za Leta n'uburyo bitabira Ibikorwa byo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Bwana Kayiranga Theobald yabasabye gukomeza kugira uruhare mu kwimakaza isuku ahantu hose, kurwanya igwingira n'imirire mibi, no guharanira ko nta mwana n'umwe wata ishuri. Yabibukije Imikorere ya Sisitemu Imibereho n'inzira banyuramo igihe basanze amakuru ayirimo adahuye n'ukuri cyangwa se igihe badashoboye kuyinjiramo.