ABATURAGE BO MU KARERE KA MUSANZE BARISHIMIRA UMUSARURO BABONEYE MU MUGANDA RUSANGE W’UKWEZI KWA WERURWE 2022
Muri wa Muco w'Ubufatanye mu gukemurira hamwe ibibazo bibangamiye iterambere n'imibereho myiza, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2022, hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Musanze abaturage babyukiye mu Muganda Rusange, kimwe n'ahandi hose mu Gihugu.

Ku Rwego rw'Akarere, uyu muganda wabereye mu Murenge wa Busogo, mu Kagari ka Gisesero, mu Mudugudu wa Gahanga, aho igice kimwe cy’abari bitabiriye cyasibuye imiyoboro y'amazi ava mu Birunga hanasiburwa ibibare byari byarazibye, mu kibaya cyari gisanzwe gituwe nyuma abaturage bakagirwa inama yo kuhimuka hagakorerwa ubuhinzi, ariko ubu hakaba hari hashize imyaka ibiri nabwo bwarahagaze kubera kuyogozwa n’imyuzure. Igice gisigaye cyakoreye mu Kagari ka Sahara, mu Mudugudu wa Ryamukutsi, hakorwa isuku ku Rwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rwa Busogo.
Muri uyu Murenge, Umushyitsi Mukuru yari Umuyobozi w'Akarere, Bwana RAMULI Janvier, uri kumwe n'Umuyobozi w'Ingabo, uwa Polisi n'uwa RIB mu Karere. Mu bandi bari bagiye kwifatanya n'abaturage baho harimo n'Ushinzwe Ubwishingizi bw'Ibihingwa n'Amatungo muri Banki ya Kigali mu Ntara y'Amajyaruguru, Bwana HABIMFURA Jerome, ndetse n'itsinda rya Canal Plus, ryari ryiganjemo urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu.






Nyuma y'umuganda, abitabiriye bahuriye muri Sitade ya UR-CAVM, aho Abayobozi bashimiye byimazeyo Ubuyobozi bw'Umurenge n'Abaturage bawo ubwitabire n’umurava byabaranze kuva umuganda utangiye kugfeza usojwe, hakanatangirwa ubutumwa bw’umunsi binyuze mu biganiro bitandukanye byibanze ku Mutekano, Gahunda yo Kwibuka ku Nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Gahunda yo Kwishyura Imitungo yangirijwe muri Jenoside itarishyurwa, gukangurira Abanyamuryango ba Mituweli Kwishyura Ubwisungane mu Kwivuza bw’Umwaka Utaha wa 2022/2023 uzatangirana n'Ukwezi kwa Nyakanga 2022, Kwikinguza COVID-19 mu buryo bwuzuye, Gukumira Ibiza no Guhangana n'Ingaruka zabyo, kwimakaza umuco w’isuku aho bari hose, n'izindi gahunda zitandukanye zigamije gusigasira Agaciro k'Umunyarwanda. Aha bakaba bibukijwe uburyo bagawe ubwo bamwe muribo basahuraga inzoga mu mpanuka ya BRALIRWA iherutse kubera muri ako gace muri iki Cyumweru dusoza, aho kwifatanya na nyiri ukuyikora.
Ikindi cyashimishije abari muri ibi biganiro ni Igikorwa cyo Gushumbusha Madamu NYIRABIKARI Marie Gaudence wo muri uwo Murenge, wapfushije inka mu Kwezi gushize, washyikirijwe Sheki y'ibihumbi magana abiri by'u Rwanda (200,000RWF), yatanzwe na Banki ya Kigali, kubera ko iyo nka yari yarayishyize mu Bwishingizi bw'Amatungo.
Mu gusoza, abaturage bongeye gushimirwa ariko banahamagarirwa gukomeza ibikorwa by'umuganda igihe cyose bibaye ngombwa, hatabayeho gutegereza umuganda rusange ngarukakwezi.



\

Tubamenyeshe ko kandi, muri rwa Ruzinduko rw’Akazi rw’Iminsi 16 barimo mu Karere ka Musanze basura abaturage mu Mirenge muri rusange n’imiryango ibana mu makimbirane by’umwihariko, n’ibikorwa bitandukanye by’iterambere, uyu munsi rya Tsinda ry’Abadepite riyobowe na Hon. KAREMERA Francis, ririmo gukorera mu Karere ka Musanze kuva ku itariki ya 14 Werurwe 2022, ryifatanyije n’abaturage bo mu Mirenge ya Nkotsi, aho batunganyije umuhanda, naho iriruimo gukorera mu Karere ka Gakenke, Hon. IZABIRIZA Marie Mediatrice na Hon. MUHONGAYIRE Christine, bakaba bo bari mu Murenge wa Rwaza, ahasanwe ikiraro gihuza uyu Murenge n’uwa Remera.





